Inkumi n’abangavu bo mu mujyi wa Kasindi uhana imbibi na Uganda , muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyarurguru kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022, baramukiye ku biro by’umuyobozi w’uyu mujyi basaba ibyangombwa bibemerera gushinga ihuriro ribahuza.
Umwe muri aba bakobwa witwa Clarisse Nziavake avuga ko batekereza gushinga ihuriro byatewe n’imvugo zikomeje gukwira ko ngo “Nta bakobwa b’amasugi bakibaho”, bityo biyemeza kubahinyuza bashinga ihururiro rihuza amasugi.
Nziavake avuga ko iri huriro ryabo biteguye gukora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri no mu nkumi zose zikiri amasugi bagamije kugwiza abanyamuryango b’iri huriro.Yavuze ko intego y’iri huriro izaba igamije gutera aba bakobwa b’amasugi akanyabugabo, no kubategurira kuba abagore beza b’ahazaza bakomeye ku muco w’ubusugi wahoze uranga umwari w’Umunyafurika.
Yagize ati:” Turashaka kwerekana ko amasugi akibaho. Nkanjye sinigeze nkora imibona mpuzabitsina n’umugabo uwo ariwe wese. Ibi nabitewe n’uko nagiye mbona abavandimwe banjye baryamana n’abakunzi babo mbere yo gushaka bikabaviramno gutwita imburagihe kugeza ubwo birukanwa mu muryango”
Cyakora mu mbogamizi amasugi yo muri Kasindi avuga ko ahura nazo, ngo ni uko iyo bakundanye n’abasore bakanga ko baryamana , bituma abo basore bigendera , ubundi bakagenda babasebya bavuga ko barwaye intinyi mu gihe hari n’abadatinya kuvuga ko babaroze.