Amatora yabaye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuwa 20 Ukuboza 2023, ibyayo nti byavuzweho rumwe, ndetse abandi basaba ko aya matora yasubirwamo , ibintu byanasubiwemo na Cardinal Fridolin Ambongo uyobora Arikidiyosezi Gatolika ya Kinshasa ubwo yavugaga ko aya matora atagenze neza.
Ibi Cardinal Ambongo, yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira k’uwa 25 Ukuboza 2023 ubwo yari mu birori byo kwitegura Noheli kuri Cathédrale Notre Dame du Congo i Kinshasa, avuga ko aya matora yabayemo ibintu bitari byiza kandi ko ibyabaye byose byari byarateguwe, bityo yemeza rwose ko aya matora atagenze neza.
Uyu mushumba yatangaje ko Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC, CENI, itari yiteguye gutegura no gutangiza aya matora, ariko yarabyirengagije, yemera ko aba mu kavuyo.
Yagize ati “Ibyagombaga gutuma habaho kwizihiza kunini indagagaciro za demokarasi byahindutse byihuse igisebo kuri benshi. CENI ntabwo yari yiteguye gutegura amatora yo ku wa 20 Ukuboza. Yashatse kubitegura yirengagije ariko izi ni zo ngaruka.”
Ingaruka yavugaga ni ibibazo byagaragaye muri aya matora birimo ubukererwe bukabije mu gufungura ibiro by’itora, kwibura kwa bamwe ku rutonde rw’abemerewe gutora, urugomo rurimo kwiba, kwangiza no gutwika imashini z’itora; byatumye bamwe mu bakandida basaba ko asubirwamo.
Cardinali Ambongo yatangaje ko imigendekere y’aya matora yatumye RDC igira isura mbi ku ruhando mpuzamahanga. Abivuga agira ati “Ni iyihe sura turi guha igihugu cyacu ku ruhando mpuzamahanga?”
CENI iri gutangaza ibyavuye muri aya matora guhera tariki ya 22 Ukuboza. Mu majwi 1.029.616 amaze kugaragazwa kugeza ku ya 24 Ukuboza, Tshisekedi afitemo 82,60%, agakurikirwa na Moïse Katumbi ufite 14,30%.
Icyakora ibi abatavuga rumwe na Let abo ntibabyemera dore ko hari n’abasabye ko aya matora yasubirwamo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com