Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje gutanga ibisobanuro bitanyura benshi ku mikoranire yayo n’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Al-Jazira, Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, yahaswe ibibazo ku makimbirane igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ,aho buri gihugu gishinja ikindi gutera inkunga inyeshyamba zigamije guhungabanya umutekano w’ikindi.
Umunyamakuru wa Al Jazira ,yabajije Patrick Muyaya niba yemera raporo za Human Right Watch zishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, maze asubiza agira ati:”
Nibyo rwose , twakunze kubivuga kenshi ko u Rwanda rutera inkunga M23 mu kuduhungabanyiriza umutekano. Ngirango na raporo za Human Right Wacht zirabishimangira kandi turemeranya nazo .’’
Uyu munyamakuru, yongeye kumubaza impamvu ubutegetsi bwa DRC bukorana n’umutwe wa FDLR ndetse ko muri ibyo byegeranyo bya Human Right Watch bishinja u Rwanda gufasha M23 avuga ko yemeranya nabyo, hari n’aho bishinja DRC gukorana no gutera inkunga FDLR ,maze asubiza agira ati:
”Oya, ntabwo dukorana na FDLR kandi nta mutwe n’umwe w’inyeshyamba dukorana nawo. Ibyegeranyo bya Human Right Wacht bishinja DRC gukorana na FDLR ntabwo twabyizera kuko dukeka ko u Rwanda rwaba rwarabahaye amafaranga kugirango badushinje ibinyoma no gutuma ikibazo kirushaho gukomera.’”
Umunyamakuru wa Al-Jazira, yakomeje guhata ibibazo Patrick Muyaya amubaza impamvu DRC yemera ndetse igasamira hejuru ibyegeranyo bya Human Right Wacht ku ngingo ishinnja u Rwanda gutera inkunga M23, ariko, byagera ku ngingo ishinja DRC gukorana na FDLR bakabihakana, kandi izo ngingo zose zikubiye muri ibyo byegeranyo avuga ko yemera , maze asubiza agira ati:
” Burya rero, ndagirango mbabwire ko M23 itandukanye na FDLR . M23 ni umutwe uri kwigarurira ubutaka bw’igihugu cyacu mu gihe FDLR ari muvoma idafite icyo itwaye, igamije kwirwanaho.”
Nyuma y’iki kiganiro , benshi bemeje ko ibisobanuro bya Patrick Muyaya bigaragaza kwikunda bikabije no kwirebaho no kwirebaho kw’Abategetsi ba DRC, bahora bashinja u Rwanda gutera inkunga M23, kandi nabo bakorana ndetse bagatera inkunga umutwe wa FDLR ugamije hugungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ikindi , n’uko ibisobanuro bya DRC mu guhakana uruhare rwayo mu gukorana no gutera inkunga FDLR, bitakinyura benshi, bitewe n’ibimenyetso simusiga bigaragaza uburyo ingabo z’iki gihugu zimaze igihe zifashisha abarwanyi ba FDLR kurwanya M23 .
Ibyegeranyo bitandukanye kandi harimo n’ibya Human Right Wacht ,binagaragaza ko usibye kuba FARDC yifashisha abarwnyi ba FDLR kurwanya M23 , iki gisirikare kinaha uyu mutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda intwaro n’amasasu yazo ari nayo ntandaro y’amakimbirane ya hato na hato hagati y’ibihugu byombi.