Umwe mu Badepite bo muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko kuba Inteko Ishinga Amategeko yo mu gihugu cye, itajya ifata umwanya wo kujya impaka ku myanzuro ifatirwa igihugu cyabo bituma cyisanga mu mahitamo mabi.
Ni imvugo yakoresheje, avuga ko kuba DRC yarinjiye mu Muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba byaba bitarigeze byiganwa ubushishozi, Uretse ibyo kandi, iki cyemezo nticyari cyaganiriweho mu Nteko ishinga amategeko.
Uyu mudepite w’igihugu cya Congo Geneviève Inagosi yibukije ko kutajya impaka mu Nteko ishinga Amategeko mu gihe cyo gusuzuma inyandiko zemejwe n’abandi byabaye akamenyero, kuko we yari yantenze icyemezo cyo kwinjira muri EAC kwa DRC, birangira bagenzi be bamaganye igitekerezo cye, ariko uyu munsi iki gihugu kikaba kiri kwicuza impamvu cyayinjiyemo.
Uyu mudepite yantenze imyitwarire ikomeje kuranga intumwa za Rubanda mu gihugu cye, ibintu biri gutuma hafatwa imyanzuro mibi bikarangira ntagaruriro kandi byakabaye bishakirwa umuti hakiri kare.
Yakomeje agira ati “Ntabwo turi akanama gashinzwe amajwi, niba guverinoma yazanye aya mategeko hano kugira ngo yemezwe, ni ukuvuga ko dufite imbaraga zo kubyemeza cyangwa kubyanga, ntidushobora kuza hano nkaho turi indorerezi, Ntabwo turi ibiro by’iposita ngo twaje kubitsa inyandiko “.
Madamu Inagosi yakomeje agira ati” Ndemeza ko kutagira impaka mu nteko ishinga Amategeko ya Congo ariyo ntandaro yo guhitamo nabi kwa guverinoma.
Ibi ni nabyo byatumye ifata icyemezo kibi cyo kwinjira mu muryango w’ibihugu by’ Afurika y’iburasirazuba bikaba byarayibyariye amazi nk’ibisusa”
Uwineza adeline