Umuvugizi wa leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo Patrick Muyaya Katembwe yahakanye amakuru yiriwe acicikana ku munsi w’ejo avuga ko leta ya Kinshasa yatangiye ibiganiro rwihishwa bigamije guhosha intambara bahanganyemo n’umutwe w’inyeshamba za M23 zimaze imyaka irenga ibiri zibasiye uburasirazuba bw’iki gihugu.
Ni ibiganiro byavugwaga ko birimo kubera i Kampala muri Uganda ku buhuza bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, akanaba umuhuza mu bibazo bya Congo.
Mu bayitabiriye ku ruhande rwa M23 barimo René Abandi wahoze ari umuhuzabikorwa ushinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro hagati ya M23 na Kinshasa, harimo n’abandi barimo Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Col Imani Nzenze ndetse na Yannick Kisola.
Naho ku ruhande rwa Kinshasa biaba byavugwaga ko ruhagarariwe n’Intumwa za Leta ya Congo ziyobowe na Abbé Bahala Okw’Ibale Jean Bosco usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bayo (P-DDRCS).
Mu butumwa uyu muvugizi wa leta ya Kinshasa, bwana Patrick Muyaya yatangaje akoresheje urubuga rwa X, ahakana iby’ay’amakuru agira ati: “Nta muntu n’umwe woherejwe guhagararira leta ya Kinshasa mu biganiro ibyo ari byo byose n’ibyihebe bya M23 i Kampala.”
Bwana Patrick Muyaya ahakanye ay’amakuru mu gihe impapuro z’ubutumwa bw’akazi ordre de mision zahawe intumwa ziyobowe n’u witwa Heron ILunga, wagiye aherekejwe n’abandi barimo Abbé Bahala Okw’ibale Jean Bosco ku ruhande rwa Congo zigaragaza ko boherejwe i Kampala mu butumwa bw’akazi bugomba kumara iminsi itanu.
Ni ibigniro byavugwaga ko bije bikurikiye agahenge kasabwe na leta zunze ubumwe za Amerika mu rwego rwo gukomeza guha ubutabazi bw’ibaze abaturage babarirwa mu bihumbi bakuwe mu byabo n’intambara zihanganishije uyu mutwe wa M23 n’ igisirikari cya Congo FARDC
Rwandatribune.com