Abarwanyi 8 ba RUD URUNANA nibo biciwe mu mirwano yahanganishije Umutwe wa M23 n’inyeshyamba za RUD URUNANA
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu gace ka Mpimbi, Gurupoma ya Busanza,Teritwari ya Rutshuru, Kivu y’Amajyaruguru yemeje ko ku wa kane taliki ya 10 Gicurasi 2023, habaye gukozanyaho hagati y’abarwanyi ba M23 n’umutwe wa RUD URUNANA usanzwe ufite ibirindiro mu gace ka Mpimbi.
Nk’uko isoko yacu ikomeza ibivuga imirwano yaba yaramaze amasaha atatu,aho impande zombi zahererekanyaga amasasu ndetse amwe akaba yaragiye agwa ku gice cya Uganda cyane ko agace ka Mpimbi kerekeza k’umupaka uhuza Uganda na Congo,umwe mu baturage batuye Mpimbi twahaye izina rya Baraka k’ubwumutekano we avuga ko Lt.Chance yiciwe muri iyo mirwano hamwe n’abasilikare bari kumwe.
Andi makuru atandukanye ava mu Mpimbi yo avuga uyu Lt.Chance yaba yarapfanye n’uwitwa Lt.Mbarubukeye Jean de Dieu nawe wari ufite abarwanyi muri ako Karere,nta ruhande rudafite aho rubogamiye rurahakana aya makuru cyangwa ngo ruyemeze.
Umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile ya Binza yabwiye Rwandatribune ko muri uyu mutwe hamaze gucegerwamo ibyitso byinshi ku buryo benshi mu barwanyi ba RUD URUNANA bakomeje kugenda bagambanirana.
Uyu muyobozi avuga ko kenshi bituruka ku barwanyi bakoreshwa na Maj.Ntilikina Faustin bivugwa ko ariwe uyobora uyu mutwe ,akaba yarasizeho umugambi wo kugenda yikiza abarwanyi bo ku rwego rwa Ofiiye bashobora kumubangamira mu mikorere,aha rero bikavugwa ko abo yagombaga kwikiza bwa mbere yari Maj.Nshimiyimana Cassien uzwi nka Gavana uheritse kwicwa ndetse na Col.Rugema bose bakaba baragiye bicwa mu buryo budasobanutse.
Asoza uyu Muyobozi wa Sosiyete sivile avuga ko hari amakuru bagikusanya bazashyira ahagaragara yerekana uruhare runini ,rwaba rwarakozwe na Ntilikina Faustin mu kwicisha abarwanyi ba RUD URUNANA akoresheje Abakomando ba M23,ndetse ko muri iki gihe uwitwa Col.Bushegeri yaba ari gushakishwa cyane kugirango yicwe,ibi bikazaha amahirwe Maj.Ntilikina yo kugira ubugenzuzi bwose kuri uyu mutwe.
Umutwe wa RUD URUNANA ugizwe n’abarwanyi benshi bavuye mu nyeshyamba za FDLR,RNC,na P5 ku rwego rwa gisilikare ukaba ukuriwe na Col.Faida Hakim mu gihe Umugaba w’ingabo ari Maj.Ntilika wihaye ipeti rya Gen.Brigadee akaba ari nawe usanzwe ashinzwe ishami ry’umutekano mu ishyaka rya FDU INKINGI.
Uwineza Adeline