Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,muri Teritwari ya Lubero, Abasivili barenga magana atanu bishwe mu gihe cy’amezi abiri mu bitero bitandukanye by’imitwe yitwaje intwaro.
Muri iyi Teritwari ya Lubero iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, hakunze kugabwa ibiteto bitandukanye by’uruhererekano rw’inyeshyamba zihabarizwa.
Iri suzuma ryagaragaye mu nama yabaye ku wa Gatandatu, itariki ya 3 Kanama 2024 i Butembo, yitabiriwe n’abayobozi gakondo, abakorera sosiyete sivile ndetse n’abavuga rikijyana bo mu gace ka Butembo-Mangurejipa.
“Twamaganye n’imbaraga nyinshi ubwicanyi bwakorewe abantu barenga na magana atanu batagira kirengera mu gihe cy’amezi abiri, nubwo hari imitwe myinshi yitwaje intwaro biyita Wazalendo, ndetse n’igihombo kinini cy’umutungo w’abaturage b’abanyamahoro”, ibi byatangajwe n’umuyobozi gakondo wa Gurupoma ya Bakika, Eugene Viringa Mayani, wasomye itangazo rya nyuma ry’iyi nama.
Ibiganiro birangiye, abitabiriye amahugurwa basabye kandi ko imitwe yitwaje intwaro yose ikorera mu gace ka Mangurjipa ihava nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Barahamagarira Guverinoma kongera ingabo muri kariya gace abaturage bakomeje gushiramo kubera umutekano ukomeje kuba muke, ndetse bakanasaba abayobozi gutanga amafaranga yo gushyingura mu cyubahiro kandi mu mutekano, “benshi muri bo imibiri yabo itarashyingurwa.”
Muri iyi nama, abitabiriye amahugurwa basabye kandi gucungira umutekano abayobozi bose b’inzego z’ibanze bahura n’iterabwoba ry’imitwe yitwaje intwaro.