Abarwanyi b’umutwe wa M23 bamaganiye kure amakuru avuga ko ariyo iri inyuma y’ibitero byahitanye abarinzi ba Pariki ya Virunga
Mu itangazo uyu mutwe wasize ahagaragara rigenewe abanyamakuru Rwandatribune ifitiye kopi riragira riti:twebwe ingabo ziharanira impinduka muri kongo (ARC) twamaganiye kure amatangazo yakomeje gucicikana mu binyamakuru n’amaradiyo menshi ,bavuga ko aritwe twaba twarateguye igitero giherutse kugabwa muri Bukima,agace gaherereye muri parike ya Virunga hakicwa abarinzi b’iyi parike,twihanije kandi abakozi ba ICCN baryoherwa no kudutera urubwa. Tubihakanye twivuye inyuma sitwe twishe abo barinzi.
Mu gihe itangazo ryasohowe n’urwego rushinzwe amapariki ICCN(institut congolaise pour la conservation de la nature)dufitiye kopi uru rwego rwavuze ko Brigadier en chef Kanyarucinya Étienne ufite imyaka 48 winjiye mu 1995,ubwo yari ayoboye abarinzi ba Pariki bari muri Paturuye baje kugwa mu gico cyari cyatezwe cy’abarwanyi ba M23,akarasirwamo.
Muri iki gihe Umutwe wa M23 usa naho wubuye imirwano ku buryo bweruye dore ko uyu munsi kuwa mbere taliki 22 Ugushyingo wagabye ibitero bikomeye ku birindiro by’ingabo za Leta ya Congo FARDC biri ahitwa Nyesisi na Ngugo ho muri Gurupoma ya Rugali,imirwano ikaba igikomeje
Umunyamakuru wacu uri iGoma avuga ko mu masaha ya sakumi z’umugoroba ibimodoka by’intambara bikomeye byavanywe mu kigo cya Rumangabo byerekeza ahitwa Bukima,mu gihe mu Mujyi wa Goma icyoba ari cyose ko uyu mujyi ushobora kwibasirwa n’ibitero isaha iyo ariyo yose.
Kanda hano hasi urebe izindi nkuru mu buryo bw’Amashusho
M.Louis Marie