Abakongomani bavuga ururimi rw’ ikinyarwanda bakomeje gukorerwa iyicarubozo mu gace ka Kichanga kagenzurwa na FARDC ifatanyije na FDLR
Ibintu bikomeje kumera nabi mu gace ka Kichanga, Ngugu na Bambo n’ibindi bice bigenzurwa na FARDC ifatanyije n’imitwe ya Mai Mai, APCLS, CMC FAPC, Mai Mai ABAZUNGU na FDLR aho iyi mitwe ikomeje kwica abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Umunsi w’ejo nimugoroba abarwanyi ba FDLR bari kumwe n’umutwe wa Mai Mai Macano bigabije inka z’umuturage utuye ahitwa Kichanga batangira kuzitema mu gihe yabazaga ikibaye bahita bamugarika bamuca igihanga, aho bagendaga bakizengurukana mu mujyi wa Kichanga berekana uko bazagenza abarwanyi ba M23.
Mu kiganiro yaraye agiranye na Radio ijwi ry’Amerika Bwana David Karambi ukuriye ishyirahamwe ry’abakongomani bo mu bwoko bw’abatutsi muri Kivu y’amajyaruguru avuga ko ibintu bikomeje kumera nabi muri Kivu y’amajyaruguru cyane mu duce turimo imirwano, aho avuga ko abakongomani bavuga ikinyarwanda bakomeje kwegekwaho ibikorwa by’umutwe wa M23.
Ibi bibaye kandi mu gihe Ishami ry’umuryango w’abibumbye UN rivuga ko mu burasirazuba bwa Congo hakomeje gututumba ibimenyetso byerekana ko hashobora kuba Jenoside nk’iyakorewe abatutsi bo mu Rwanda
Mwizerwa Ally
amaraso aranze akurikiranye FDLR Gen.rumuri azabibazwe