Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 07 Nyakanga 2022 ,Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Christophe Lutundula yongeye guhakana ko nta nyeshyamba za FDLR zikibarizwa k’ubutaka bwa Congo ,n’ubwo u Rwanda rubashinja gukorana nabo.
Ibi bije nyuma y’uko yaraherutse gutangaza ko FDLR u Rwanda rubashinja gukorana nabo ,umurwanyi wabo wa nyuma yapfuye muri 2009,ubwo hakorwaga operasiyo yiswe Umoja Wetu.
Yagize Ati”u Rwanda rumaze iminsi rudushinja gukorana FDLR , nyamara FDLR yabaye amateka mu gihugu cyacu. Kuko nta muyobozi n’umwe ubarizwa kubutaka bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya kongo. Ahubwo twabivuze kenshi ko u Rwanda ruri gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 . yongeye ho ko FDLR Atari abanye Congo kuburyo baba bari kurwana bafatanije n’ingabo z’igihugu.
Kuva uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 wongeye guhangana na Leta ya Kinshansa kuva icyo gihe umubano w’uRwanda na Congo waje mo agatotsi kuburyo bugaragara. Congo ishinja u Rwanda gufasha izi nyeshyamba mugihe u Rwanda rubihakana rwivuye inyuma, ahubwo rugashinja ingabo za Congo FARDC gufatanya n’inyeshyamba za FDLR zasize zikoze amahano mu mwaka wi 1994.
Mu ntama yahuje aba perezida b’ibihugu byombi hamwe n’umuhuza wabo ariwe Perezida w’Angola yabereye I Luanda muri iki gihugu nyine bari bagamije gushakira umuti ikibazu cy’ubwumvikane buke buri hagati y’u Rwanda na Congo,iyi nama yarangiye bashyize ho komisiyo ishinzwe kubikurikirana.
Umuhoza Yves
Écoute !!!! nous serons toujours problématiques en tant que congolais , sii nos autorités se comportent de la manières de nier et d’attaquer ce que le supérieur qui nous dirige tous a déclaré . C’est un scandale de le rendre en néant. C’est une indiscipliné intolérable et c’est difficile de se diriger quand nous avons elus.
Jugeons autrement