Stéphanie Mbombo Muamba wari umaze icyumweru kimwe ari Minisitiri w’Ibidukikije n’Iterambere rirambye ry’Ubukungu bubungabunga kirere muri Guverinoma ya DRC, yeguye kuri uyu mwanya, nyuma y’uko yari yanagize urugendo hanze y’Igihugu, runavugwaho kuba nyirabayazana.
Ubwegure bwa Stéphanie Mbombo, bwatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024, ndetse Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa, Judith Suminwa akaba yabimenyesheje Perezida Félix Tshisekedi ko uyu mutegarugori atakiri mu nshingano.
Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa yamenyesheje Abaminisitiri ko Stéphanie Mbombo “atari umwe mu bagize Guverinoma uhereye uyu munsi.”
Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe atangaje ibi, Stéphanie Mbombo Muamba na we yemeje amakuru ko yeguye ku nshingano ku mpamvu ze bwite.
Yagize ati “Nafashe icyemezo gikomeye cyo gutanga ubwegure bwanjye ku Mukuru w’Igihugu Félix Antoine Tshisekedi, kandi mushimira icyizere yari yangiriye. Kuri Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa, ndamushimira kuba yari yampisemo.”
Yakomeje avuga ko nubwo yeguye muri Guverinoma ariko ko azakomeza gukorera Igihugu cye akunda by’umwihariko n’ubundi mu rwego yari yahawemo inshingano ku bijyanye n’ubukungu bw’ikirere.
Stéphanie Mbombo Muamba, avuye muri Guverinoma yari amaze kwitabira Inama y’Abaminisitiri imwe, aho yari yayitangarije ko afite intego yo gushyira Igihugu cye cya Congo mu bukungu bushya bubungabunga ikirere kandi bidashingiye ku nkunga z’amahanga, ahubwo umutungo kamere w’Igihugu ukagira uruhare mu gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Amakuru avuga ko Stéphanie Mbombo Muamba yari yashyizwe muri izi nshingano asunitswe atabigizemo uruhare, ndetse bamwe mu bategetsi ba hafi ya Félix Tshisekedi, bakaba bari bamubwiye ko hakozwe amakosa akomeye.
Nanone kandi amakuru ahuza ibi byo kuba Stéphanie Mbombo yavuye muri Guverinoma ya Congo n’urugendo aherutse kugirira muri Congo-Brazzaville, aho yakiriwe na Perezida Denis Sassou Nguesso, aho yamubwiye ko yoherejwe n’Umukuru w’Igihugu kugira ngo baganire ku kigega cy’umushinga ubungabunga ibidukikije ndetse na Komisiyo ishinzwe ikibaya cya Congo.
Stéphanie Mbombo asanzwe ari Pereidante w’Ishyaka CRIC (Cercle des réformateurs intègres du Congo) riri mu mashyaka yishyize hamwe na UDPS ya Tshisekedi.
Stéphanie wari waizwe Intuma yihariye ya Perezida ku bijyanye n’Ubukungu bubungabunga ikirere kuva muri Gicurasi 2023 kugeza yinjiye muri Guverinoma, yari umwe mu bategarugori 17 bari bari muri Guverinoma ya Congo Kinshasa, igizwe n’Abaminisiyiri 54, akaba abaye uwa mbere weguye muri iyi Guverinoma.
Rwandatribune.com