Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’intebe muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo Sama Lukonde ngo yiteguye guhuza Sosiyete y’Abashinwa CMOC na Sosiyete ya Leta icukura amabuye y’agaciro yitwa Gecamines kugira ngo baganire ku kibazo cy’amakimbirane bafitanye ashingiye k’umushinga wabo wo gucukura amabuye y’agaciro ya Cobalt.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika avuga ko umusaruro w’ibituruka mubirombe wose ungana na 10% bya Cobalt yose ikomoka ku isi. Ibi byagaragaye mu mwaka ushize wa 2021.
Icyakora iby’icukurwa ry’aya mabuye bias n’ibyahagaze kuva mukwezi gushize,nyuma y’uko CMOC ihagarikiwe kohereza ibikorwa byabo hanze.
Umuyobozi ubishinzwe Sage Ngoie Mbayo niwe wari yahawe gukemura ikibazo cya Tenke Fungurume yari yaregeye Gecamines ikaba yashinjaga CMOC kudatanga imisanzu isabwa yose kubacukura amabuye y’agaciro. Gusa byaje ku munanira ikibazo agisubiza nyiracyo, none cyashyizwe mu maboko ya Minisitiri w’intebe.
Umuhoza Yves