Ku wa gatatu, tariki ya 16 Ukuboza 2020, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo , Marie Tumba Nzeza, yasuye Bobi Ladawa, umupfakazi w’uwahoze ari Perezidawa Kongo Kinshasa , Marshal Mobutu Sese Seko i Casablanca, muri Maroc.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ivuga ko nta kintu na kimwe mubyo Madamu Bobi Ladawa na Minisitiri Nzenza Tumba baganiriyeho cyagiye ahagaragara.
Itangazmakuru ryo muri iki gihugu rivugako ari ubwa mbere Minisitiri w’ububanyi n’amahanga asuye umuryango wa Mobutu kuva batura muri kariya gace ko mu burengerazuba bw’Amajyaruguru y’Afurika.
Benshi mu bahoze mu muryango wa Marshal Mobutu batuye mu buhungiro mu gihugu cya Maroc, ari naho hashyinguwe uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Congo Kinshasa ikitwa Zaire Mobutu Sese Seko .
Abasuye imva ya Mobutu muri Marroc bavuga ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko ariho ashyinguye, kuko nta foto iriho n’amazina nayo yanditse mu buryo bwa bw’Impine MSS( Mobutu Sese Seko) ku buryo utabizi utapfa kubisobanukirwa.
Abakurikiranira hafi Poliliki ya Kongo bemeza ko iyi ari intambwe nziza itewe na Guverinoma ya Felix Tshisekedi. Aho hanitezweko bigenze neza , umuryango wa Mobutu wakwemererwa gusubira gutura mu gihugu cy’amavuko
Mobutu Sese seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga yabaye Perezida wa Zaire kuva mu mwaka 1967 kugeza muri 1997 ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Laurent Desire Kabila.
Muri uwo mwaka kandi nibwo Mobutu yitabye Imana aguye mu bitaro by’i Rabat muri Maroc azize Kanseri y’Ubugabo( Prostate Cancer)