Ikigo cy’ubushakashatsi mu burenganzira bwa muntu (IRDH) cyasabye,abanyapolitiki bo muri DRC bitegura kwiyamamariza kuyobora igihugu mu mwaka utaha wa 2023 kwirinda kugira uwo bahohotera bakoresheje amagambo mu kwiyamamaza kwabo, ndetse uru rwego rusaba ko buri wese witegura kwiyamaza yafatira urugero kuri Moïse Katumbi uko aherutse kubigenza.
Uyu muryango ukorera imbere mu gihugu watanze iyi mpuruza kuko basanzwe bazi ko mugihe cyo kwiyamamaza ngo bamwe bahamagarira bagenzi babo gukora imvururu ndetse hakaba n’abakoresha imvugo zisebya cyangwa ziharabika bagenzi babo.
Umuyobozi mukuru wa IRDH, Hubert Tshiswaka, yahamagariye abanyapolitiki bose kureba kure kugira ngo no mumvugo yabo bazitware neza nk’abanyacyubahiro, aho kumera nk’abana bahanganye. Yabasabye kwitwara neza imbere y’abo bari kubwira imigabo n’imigambi yabo kugira ngo batorwe koko babikwiriye.
Bakomeje kugenda batanga urugero kuri Perezida wa Ensemble pour la Republique Moïse Katumbi uherutse gutangaza ko yiteguye kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, akabikora mu mvugo yiyubashye.
Umuhoza Yves