Umushoramasi Moïse Katumbi yafashe icyemezo cyo kuva mu ihuriro rya Union Sacree rishyigikiye Perezida Felix Tshisekedi, atangaza ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu, none byateye abantu kwibaza byinshi.
Ni icyemezo cyafashwe na Moïse Katumbi agitangariza RFI na France 24 mu kiganiro yagiranye n’ibi bitangazamakuru.
Bimwe mu byatumye Moïse Katumbi afata iki cyemezo, harimo kuba yifuza gushinga ubutegetsi bushikamye ndetse n’Igihugu kirimo amahoro n’umutekano.
Uyu munyapolitiki wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Katanga, asanzwe afite abayoboke benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yari amaze igihe ari mu ihuriro Union Sacree rishyigikiye Perezida Felix Tshisekedi.
Bamwe mu basesenguzi, bavuze ko bibaye umukoro ukomeye kuri Tshisekedi wifuza indi manda, kuba agiye guhangana n’uyu mugabo usanzwe ari n’umuherwe, nyuma yo kuva mu ihuriro rimushyigikiye.
RWANDATRIBUNE.COM