MONUSCO na FARDC bagabye igitero kuri FDLR mu birindiro byayo biri ahitwa Mubambiro na Shove aho abayobozi b’ uyu mutwe barimo Gen Omega na Gen Gakwerere basimbutse igitero gikomeye cyari cyabagabweho murukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 24/09/2024.
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Shive ivuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri aribwo abarwanyi ba FDLR bagabweho ibitero bikomeye n’ingabo za MONUSCO zifatanyije n’ iza leta ya Congo FARDC, ibi bitero bikomeye bikaba byatwitse ibirindiro bikomeye bya FDLR FOCA byabarizwagamo Gen Omega na bagenzi be.
Isoko ya Rwandatribune itashatse ko amazina ye atangazwa ikomeza ivuga ko intambara yatangiye saa munani z’urucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri, i Mubambiro ho muri Teritwari ya Masisi no mu nkengero zaho mu gace kabarizwaga Col Silikove na bagenzi be ariko bagasanga bayabangiye ingata birutse maze bababura ikirari.
Rwandatribune kandi yamenye ko habuze gato ngo Général de Brigade Sibo Stanys Gakwerere ’Gihayima’ wari i Mubambiro yicwe gusa birangira arusimbutse, mu gihe Général Ntawunguka Pacifique ’Omega’ uyobora igisirikare cy’uriya mutwe we yamenye amakuru hakiri kare agahunga.
Umwe mu barwanyi ba FDLR ubarizwa muri Segiteri ya Kanani yabwiye umunyamakuru wacu uri Goma ko abarwanyi ba FDLR bariguhunga berekeza mu kirunga cya Nyiragongo, gusa yahamije ko batunguwe n’iki gitero cyane ko bamaze iminsi bakorana neza n’ingabo za Leta.
Nta ruhande ruratangaza abaguye muri iyi mirwano kugeza ubu, gusa amasasu aracyavugira muri ako gace aho ingabo za MONUSCO zikomeje gusuka ibisasu byinshi, kandi biremereye muri ibi bice bikambitsemo abarwanyi b’ umutwe w’ iterabwoba wa FDLR.
Rwandatribune yagerageje kuvugana na Lt.Col Ndjike Kaiko Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyaruguru ntibyadukundira ariko abakurikiranira hafi ibya leta ya Congo n’ imibanire yayo na FDLR bavuga ko iki ari igitero ryo kwiyerurutsa kubera ko i New York hagiye kubera inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, bakavuga ko u Rwanda rushobora kubashinja gukorana na FDLR.
Aba basesenguzi bakabishingira ku kuba muri iki gitero nta murwanyi wa FDLR baratangaza ko yakiguyemo ngo kuko ari imigambi baba bumvikanyeho bakahagera abarwanyi bagiye kare, bikarangira batwitse utuzu twabo babamo gusa abandi barahunze kera dore ko hari na bamwe mubarwanyi ba FDLR kuri ubu bari mu gisirikari cya Congo FADRC.