Muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ishami ry’umuryango w’Abibumbye MONUSCO ryahagaritse ingendo zo mu kirere cya Goma by’agateganyo kubera kwikanga ibitero by’inyeshyamba za M23 ko byazigabwaho
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 26 Gashyantare, ubwo umuryango w’abibumbye ONU, batangazaga ko ibikorwa byakorwaga bifashishije indege mu kirere cya Goma bigeye kuba bihagaze by’agateganyo, nyuma y’uko indege y’uyu muryango ihiye ariko ntihamenyekane uwayitwitse.
Ishami ry’uyu muryango rikorera muri DRC, MONUSCO kandi ryatangaje ko usibye mu kirere cya Goma banahagaritse ingendo zabo mu kirere cya Goma –Beni-Bunia, Goma-Walikale-Pinga-Kibua-Masisi-Oninga, Goma-Kirumba-Rwindi-Roe-Nobili.
Ibi kandi byemejwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubiribwa PAM rikorera muri Congo aho ryavuze ko ingendo zo mu kirere bakoreraga mu duce twavuzwe haruguru zabaye zihagaritswe by’agateganyo.
Ibi babigarutseho nyuma y’uko indege y’uyu muryango yo mu bwoko bwa Kajugujugu yibasiwe n’abantu batamenyekanye, ibintu byabaye nyuma y’iminota 10 gusa ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Goma yerekeza I Walikale
Icyakora iyi ndege yaje gusubira ku kibuga cy’indege I Goma ntawe ukomeretse cyangwa ngo ahaburire ubuzima, ariko indege yo irangirika.
Kugeza na n’ubu uwaba yarakoze iki gikorwa cyo kwibasira iyi ndege n’icyo yari agamije ntibiramenyekana, gusa MONUSCO yemeza ko bi bibaye kunshuro ya Kabiri.
Iki cyemezao cyo guhagarika ingendo za MONUSCO gifashwe mu gihe mu minsi yashize umuyobozi mukuru wa MUNSCO, aherutse gutangaza ko inyeshyamba za M23 zikomeye ndetse zifite imbaraga nk’izi gisirikare cy’igihugu.
Ni mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego mu nkengero z’uyu mujyi ndetse hafi intara ya Kivu y’amajyaruguru yose ikaba yenda kujya mu maboko y’inyeshyanmba za M23
Uwineza Adeline