Kuri uyu wa 10 Mata mu gitondo, imodoka y’ ingabo z’umuryango w’Abibumbye zikorera ubumwa bw’amahoro muri DRC, MONUSCO zagabweho igitero n’abantu batamenyekanye, ni igitero cyabereye ahitwa i Mihombwe.
Iki gitero cyagabwe ku modoka y’abasirikare ba Monusco bari bavuye kwifatanya n’abagenzi babo bari I Kanyabayonga muri Lubero – centre mu mirimo yabo yaburi munsi.
Iyi modoka ikigera muri aka gace yahise igabwaho igitero n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana kugeza ubu nk’uko bitangazwa na Col Alain Chiwewa avuga ko aba basirikare bakomoka mu gihugu cy’ubuhinde bari bari muri iyi modoka bagabyeho igitero ntawahasize ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere.
Muri iki gitero kandi uyu mu Col atangaza ko ingabo za Congo zabaye hafi ya Monusco bigatuma nta kibazo gikomeye bahura nacyo.
Nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zivuye mu duce dutandukanye sigasubira inyuma nk’uko zabisabwe n’imyanzuro y’abakuru b’ibihugu, abaturage n’abagenda muri utu duce bakomeje kuhahurira n’ibibazo bitandukanye.
Umuhoza Yves