Nyuma y’abasirikare umunane ba MONUSCO baguye mu mpanuka y’indege yarasiwe i Tshanzu, Ikindi gitero cy’inyeshyamba cyahitanye undi musirikare wa MONUSCO mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo.
Iki gitero cyahitanye uyu musirire kije gikurikira abandi umunani bahitanywe na M23, ibi byabaye ubwo indege barimo yasukagwaho ibisasu mu gace ka Chanzu muri Rutshuru ahaberaga imirwano y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 mu cyumweru gishize.
MONUSCO ivuga ko uwo musirikare wiciwe mu gitero cya Ituri kuwa kabiri akomoka muri Nepal.
ONU ivuga ko iki gitero ku ngabo zayo cyakozwe n’abakekwa ko ari inyeshyamba za CODECO ahitwa Bali mu karere ka Djugu.
Antonio Guterres umunyamabanga mukuru wa ONU hamwe n’inama yayo ishinzwe umutekano ku isi bamaganye iki gitero gishya.
Umuvugizi wa Guterres witwa Farhan Haq yabwiye abanyamakuru ko “yibutsa ko ibitero ku ngabo z’umuryango w’abibumbye bishobora kugira ibyaha by’intambara”.
Farhan avuga ko Geterres yasabye abategetsi ba DR Congo gukora iperereza kuri iki gitero no “kugeza abagikoze mu bucamanza vuba.”
Byinshi ku iyicwa rya Kabagambe muri Brazil, nyina ati ‘yishwe nk’igikoko’
Iki gitero kibaye mu gihe iperereza ku iraswa rya kajugujugu ya MONUSCO i Chanzu mu cyumweru gishize ritaravuga abayirashe.
Ingabo za leta n’umutwe wa M23 buri ruhande rwashinje urundi kurasa iyo ndege.
MONUSCO ifite ingabo zoherejwe kubungabunga amahoro muri aka gace zirenga 15,000, nizo nyinshi za ONU ziri ahantu runaka ku isi.
Abatuye mu burazirazuba bwa DR Congo bakomeje kunenga umusaruro wa MONUSCO – iherutse kongererwa igihe kugeza mukwa 12/2022 – basaba ko ubutumwa bwayo burangizwa.
Uwineza Adeline