Nyuma y’amasezerano yabereye Addis-Abeba muri Ethiopia, kuri uyu wa 13 Ukuboza 2021, Umujyi wa Goma wakiriye inama idasazwe y’itsinda ry’abahuza bikorwa rishinzwe ibikorwa bitari ibya Gisirikare cyangwa bititwara gisirikare hakurikijwe aya maserano.
Iri tsinda ry’abahuza bikorwa rigizwe n’abashinzwe inzego z’ubutasi mu bihugu by’ibinyamuryango, bigize uyu muryango birimo Uburundi, Tanzaniya, Uganda ,Congo n’u Rwanda , iri tsinda rifite icyicaro I Goma ,intego yaryo akaba ari ugushimangira amabwiriza agenga ishami rishinzwe igikorwa cy’ubufatanye.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya 5,yatangiye ku wa 13 Ukuboza ikaba izarangira kuwa 17Ukuboza 2021, igizwe n’inzobere 12, zaturutse mu bihugu bigize uyu muryango hiyongeyeho ibigo bishinzwe gushyira mu bikorwa aya masezerano, ibyo ni nk’umuryango w’Abibumbye ICGLR, Umuryango w’ubumwe bw’Afurika na SADEC.
Abashinzwe gutegura ibi bikorwa ,basabwa gutegura neza ibyangombwa ngenderwaho kugirango uyu mushinga uzagere ku ntego yawo kandi neza.
Abahanga bavugako ishirwaho ry’iri huriro rishinzwe kurwanya ibikorwa bitari byiza , bikorerwa muri ibi bihugu birimo ibikorwa by’iterabwoba ,no kurwanya Leta bya hato na hato bishobora kubera muri ibi bihugu.
Iri tsinda kandi rizakomeza no kureba Uruhare rw’Abayobozi, imiryango itegamiye kuri Leta narwo rugomba kwitabwaho binyuze mu mbaraga ziryo tsinda , iyi kandi gahunda izorohereza n’ibiro by’intumwa by’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari birimo ICGLR, AU, SADEC gukora neza ku nkunga ya MONUSCO.
UWINEZA Adeline