Urubyiruko rw’abasore n’inkumi bagera ku 5000 bakomoka mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, binjiye mu gisirikare cya DRC kugira ngo bajye gufasha ingabo za Leta FARDC murugamba bahanganyemo na M23.
Uru rubyiruko rwagaragajwe kuri uyu wa 22Ugushyingo ubwo bari mu nama y’akarere ka 33 ka gisirikare murwego rwo kumenyesha umuyobozi w’intara , abiyemeje kujya kurwanirira igihugu nk’uko babyifuje.
Ibi byasubiwemo n’uhagarariye ingabo mu Kivu y’amajyepfo, Jenerali Yav Avula, ubwo ygaragazaga uru rubyiruko akanatangaza ko bagiye kurwohereza mubigo bitandukanye bitorezwamo abasirikare mu gihugu.
Ibi byaje mu gihe abantu benshi bo muri DRC bakomeje gusaba urubyiruko n’abandi bafite imbaraga kwifatanya na FARDC muguhangana n’inyeshyamba za M23 , bashinja gufashwa n’u Rwanda.
Umuhoza Yves
Nabasanzwe mu gisirikare ntibahembwa barihemba mu baturage noneho ibaze ibi bisambo bongeye gutoza no guha intwaro. iyi ni imitwe yinyeshyamba congo ikomeje kurema kdi kuyisenya bizakomeza kuyinanira dore ko bafite ubunararibonye mu gutsindwa intambara ku isi.