Abaturage bo mu mujyi wa Mbandaka bishe umugabo bamutwitse ari muzima, nyuma y’uko uyu mugabo akomerekeje abantu benshi akoresheje umuhoro.
Uyu mujyi wa Mbandaka ubusanzwe niwo murwamukuru wa Equateur, aya mahano rero yahabereye kuri uyu wa 16 Nzeri 2022, nkuko byakomeje bitangazwa n’abaturage bo muri uyu mujyi, ngo uyu mugabo yaje atemagura abantu bose bahuye , hanyuma kubera uburakari bw’abaturage bamufashe bamuzingiraho ibifuka, amapine ndetse n’utujerekani baracana kugeza igihe ashiririye agashiramo, umwuka.
Abatangabuhamya bakomeje bavuga ko ibi byatangiye ahagana mu masa tatu z’ijoro, ubwo uyu mugabo usa n’urengeje imyaka mirongo itatu, utamenyekanye amazina ahubwo beshi bavugaga ko ari umusangwabutaka, yagaragaye muri Eala Avenue aturutse muri Bantoyi
Umuyobozi w’agateganyo wa Mbandaka, Fabrice Bokambandja, yavuze ko nyuma yo kumenyeshwa iby’iyi nkuru yahise yerekeza mu mujyi kugira ngo abashe guhumuriza abantu bari bari aho.
Nyuma y’ibyo bibazo abahohotewe bari mubitaro bya Meteo kandi mubahohotewe harimo umupolisi
Uwineza Adeline