Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hubuye imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, muri Teritware ya Rutshuru.
Ni imirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo habyutse humvikana imbunda ziremereye zirimo inini n’into aho uruhande rw’ingabo za leta ya Kinshasa rwazindutse rugaba ibitero bikomeye mu birindiro bya M23 biri mu bice byinshi byo muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru yibanze, avuga ko ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, icyambere cyagabwe mu birindiro bya M23 biri ahitwa Rwindi, ikindi kiza kugabwa mu nkengero za Kanyabayonga.
Ariko ko iri huriro ry’Ingabo za RDC ryahababariye ku rwego rutigeze rubaho n’ikindi gihe, ko ndetse kandi M23 yamaze gusubiza ibyo bitero inyuma, igira n’ibikoresho byinshi by’agisirikare ifata byakoreshwaga n’u ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Ay’amakuru nk’uko akomeza abivuga nuko ingabo zo ku ruhande rwa leta ya perezida Félix Tshisekedi rwapfiriye gushira, ni mu gihe zaguye bitunguranye mu gico cya M23 ubwo zavaga i Kanyabayonga zija muri Rwindi.
Binavugwa kandi ko mu mirwano yabereye mu nkengero za centre ya Kanyabayonga, uru ruhande rwa leta ya Kinshasa rwahakubitiwe inshuro mu buryo budasanzwe aho M23 yarurashemo ibibomba bikaze birangira uyu mujyi ubayemo igicu cyinshi kivanze n’urwijiji, nk’uko abaturage baherereye muri ibyo bice bakomeje bababwira Minembwe Capital News.
Iyi mirwano yabaye muri iki gitondo yavuzwemo ubukana budasanzwe, ndetse ivugwamo kubabara gukomeye ku ruhande rwa leta ya perezida Félix Tshisekedi.
Kuri ubu ihuriro ry’Ingabo za RDC riri guhangana na M23 rihunga muri uyu mujyi wa Kanyabayonga, ni mugihe ku munsi w’ejo igisirikari cya leta ya Congo cyerekanye imbunda kivuga ko ari iyo guhangana n’ibitero byo mu kirere by’ingabo za M23.
Rwandatribune.com