Abunganira Édouard Mwangachuchu na mugenzi we Robert Mushamalirwa bararega, raporo y’inama y’umutekano y’igihugu CNS yateguwe nyuma yo kugaba ibitero ku kirombe cy’amabuye y’agaciro ya bisunzu i Masisi
Ku wa 14 Nyakanga 2023, mu iburanisha rya Thomas Gamakolo yasabye urukiko rukuru rwa gisirikare guhamagara abashakashatsi ba CNS kugira ngo basobanure raporo yabo itavugwaho rumwe na Robert Mushamalirwa wari ushinzwe umutekano w’iki kirombe mu gihe cy’iperereza.
Niyo mpamvu tubaza niba mu iburanisha ritaha dushobora kubona umunyamakuru wanditse raporo ndetse wenda n’abagize icyo gitero, kuko uko bitureba, raporo ntabwo ari gihamya.
Édouard Mwangachuchu na mugenzi we baregwa bakekwaho kuba bafitanye isano n’inyeshyamba za M23. Bakurikiranyweho icyaha cyo kugambanira igihugu, kugira uruhare mu mutwe w’abigometse, ku butegetsi no gutunga intwaro z’intambara mu buryo butemewe.
Ibi bikorwa byatangijwe nyuma y’ivumburwa n’inzego z’ubutasi za gisirikare z’intwaro z’intambara mu rugo rwa Edouard Mwangachuchu i Kinshasa ndetse no mu kigo cy’isosiyete ye SMB i Masisi muri kivu y’Amajyaruguru.
Abasasenguzi mu bya Politiki bavuga ko Mwangachuchu afunzwe kubera impamvu za Politiki ko atari ukubera ko yafatanywe imbunda nk’uko abishinjjwa n’ubushinjacyaha, kuberako byaje kugaragara ko izo mbunda bamufatanye, basanze afite impapuro zimwememerera kuzitunga kandi yahawe na Leta ya Congo.
Jessica Umutesi