Kuva muri Kamena 2022 uburasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, buri mu ntambara hagati ya Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23, intambara yaje kwinjiramo n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye, byatumye banahaburira indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu, ndetse n’ingabo za Leta zitakaza uduce twinshi zayoboraga turimo n’umujyi wa Bunagana.
Iyi ntamabra yatangiye cyera dore ko muri 2012 inyeshyamba za M23 zarwanye na Leta bikagera n’aho, izinyeshyamba zifata umujyi w’ubucuruzi wa Goma, unafatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru. Iki gihe Leta ya DRC yitabaje ibihugu bitandukanye, ndetse n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zari muri iki gihugu, bituma babasubiza inyuma ndetse bamwe barahunga, berekeza muri Uganda abandi bahungira mu Rwanda.
Igihe cyarageze izi nyeshyamba zari zarabaye impunzi zisubira mu gihugu cyabo. Amasezerano bagiye bagirana na Leta akomeje kutubahirizwa n’ibyo bari baremerewe na Leta bitagezweho, bongeye kwegura intwaro,ari nayo ntambara imeze nabi kugeza na n’ubu.
Umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi hamwe n’abandi banyapolitiki bo muri DRC batangiye kwikoma u Rwanda, bavuga ko arirwo rutera inkunga ziriya nyeshyamba kugira ngo zibe zifite imbaraga zifite kugeza nonaha. Ibi Urwanda rwakunze kubihakana ndetse n’izi nyeshyamba zirabyivugira ko ntaho zihuriye n’igihugu nk’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose kitari DRC.
Murugendo rwe I New York kuwa 19 Nzeri Felix Tshisekedi yitezweho ko azasaba ubufasha mu nteko y’umuryango w’Abibumbye, kubera icyo ahora yita imbaraga u Rwanda rushyira mu nyeshyamba za M23 ahora arushinja guha intwaro.
Nyamara kuva uyu muperezida yajya k’ubutegetsi, umutekano wari watangiye kuzamuka ndetse abakuru b’ibihugu byombi baranagenderana, ariko ubu byasubiye irudubi kuburyo muri DRC hanateguwe imyigaragambyo yanaguye mo beshi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Ibi byakurikiwe n’ubushotoranyi bwagaragajwe n’umwe mubasirikare bo muri DRC winjiye k’umupaka w’u Rwanda na Congo, akinjira arasa bikarangira nawe arashwe,aakahasiga ubuzima.
Abanyekongo bakunze kwikoma umuntu wese uvuga rumwe n’igihugu cy’u Rwanda bakabashinja ubugambanyi. Aha niho haturutse amagambo yakwirakwiye hirya no hino mu binyamakuru byo muri iki gihugu bavuga ko Ubufaransa , nabwo bufatanije n’u Rwanda gufasha M23.
Nyuma y’uku kwikoma igihugu cy’Ubufaransa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Catherine Colonna yakiriye umuyobozi wa Diporomasi muri Congo Christophe Lutundula ndetse anaganira na Vicent Biruta wari yaturutse mu Rwanda, bavuga kuri uyu mubano w’ibihugu byombi.
Nk’uko amakuru kandi akomeza abitangaza, abayobozi bo mu nzego z’ubutasi za Congo, u Rwanda na Uganda basubiye I Paris mu minsi yashize ibi byabaye mu rwego rwo kuganirira hamwe iby’ikibazo kiri mu karere k’ibiyaga bigari, kugira ngo Ubufaransa bubabere umuhuza kandi bakemure ikibazo cya Congo mu mahoro.
Hari mo abakomeje kwibaza niba uyu muyobozi ari busabe ibihugu bitandukanye abasirikare bo kubafasha kurwanya izinyeshyamba , n’ubwo bamwe bemeza ko azasaba uburenganzira bwo kugura intwaro zikomeye kugira ngo babashe guhashya umwanzi. Nyamara n’izo bafite bakomeje kugenda bazamburwa n’izi nyeshyamba.
Benshi bakomeje kugenda bagaragaza ko iki gihugu kugira ngo kigire amahoro ari uko Leta yemera ikagirana ibiganiro biziguye n’izi nyeshyamba kandi ibyo biyemeje bakabishyira mu bikorwa.
Umuhoza Yves