Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri w’itangazamakuru Ptrick Muyaya , kuri uyu wa 22 Ugushyingo ubwo yari imbere y’itangazamakuru yatangaje ko nta ngabo n’imwe yo mu karere izabinjirira mu gihugu itari bufatanye n’igisirikare cya Leta FARDC.
Ibi yabitangaje ubwo yari ari gusobanura Kukibazo cy’ingabo zo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba ziherutse kugera mu ujyi wa Goma ndetse bamwe mu banye congo bagatangira kuvuga ko ari abanyarwanda bambaye imyambaro y’ingabo z’igihugu cya Kenya .
Uyu muvugizi yatangaje ko umutekano w’igihuagu ariwo bashyize imbere ndetse atangaza ko abasirikare bose bazinjira muri DRC bagomba gukorana n’ingabo zabo, ibintu yagarutseho inshuro nkinshi ndetse agatanga urugero ku ngabo za Uganda UPDF zaje kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa ADF.
Yongeye ho ati” ibibazo by’umutekano dufite ni ibibazo byambukiranya imipaka ninayo mpamvu tugomba gufatanya n’ibihugu duturanye nka Uganga ndetse n’u Burundi”.
Yongeyeho ko muri Kivu y’amajyepfo ingabo z’u Burundi zamaze kuhagera kandi ko bari gufatanya kuhagarura umutekano wari warabaye ikibazo muri ako gace.
Muri iyi minsi ingabo za DRC zihanganye n’inyeshyamba za M23, umuryango w’Afurika y’iburasirazuba nawo wiyemeje kuza kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC ndetse izi ngabo zimwe zamaze kuhagera nk’uko bitangazwa na Patrick Muyaya.
Umuhoza Yves