Umuhuzabikorwa wa PDDRCS, Tommy Tambwe, yahamagariye ibihugu by’akarere ka EAC ndetse n’imiryango mpuzamahanga gushyira igitutu ku Rwanda kurirango intambara y’inyeshyamba za M23 irangire.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 12 Gashyantare, ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya ikoreshwa ry’abana mu ngabo n’imitwe y’itwaje intwaro kandi akaba aribyo bikorwa cyane mu gihugu cya Congo, ati uko imitwe yitwaje intwaro yiyongera ninako abana barushaho gukoreshwa muri ibyo bikorwa by’intambara kandi amategeko mpuzamahanga atabyemera
Kuri uyu munsi, yakomeje gusaba amahanga gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo intambara y’ibitero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru irangire.
Yongeyeho ko bigoye gushyira mu bikorwa gahunda yo kwambura intwaro, Demobilisation, Gahunda yo Kugarura no Gutuza abaturage mu gihe hari intambara:
Kandi ko “Biragoye gukoresha DDR mu gihe cy’intambara. Bigoye kwambura intwaro, abavuye mugisirikare no gusubiza mu buzima busanzwe icyarimwe mu gihe hari imirwano. Dukeneye amahoro, kubaka igihugu cyacu no kugira ngo abantu basubire mu ngo zabo kandi babeho mu buryo busanzwe.”
Tommy Tambwe yavuze kandi ko yohereje ubu butumwa muri Leta z’akarere k’ibiyaga bigari ndetse no ku muryango mpuzamahanga.
Uwineza Adeline