Kuri uyu wa 21 Ugushyingo Abagore bo muri Beni mu majyarugiuru y’ intara ya Kivu y’amajyaruguru bagaragaje ko bitandukanije n’abifuza ko habaho imishyikirano hagati y’inyeshyamba za M23 na Leta ya Congo, banahakana bivuye inyuma ko batifuza kubona ingabo zabo zivanze n’inyeshyamba.
Ibi babivuze bagaragaza ko igihugu cya Congo kigira amategeko akigenga kandi ko nta wemererewe kwitwara uko yishakiye. Bagaragaje ko igihugu cyabo kigomba kubahwa hamwe n’abaturage bacyo bityo rero bemeza ko ntamishyikirano bashaka n’izi nyeshyamba.
Abagore bahagarariye abandi batangaje ibi ubwo bari mu kiganiro n’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta, ndetse bamusaba ko yabafasha kurwanya izi nyeshyamba zihishe inyuma n’igihugu cy’u Rwanda.
Aba bagore banasabye uyu munyacyubahiro ko yabavuganira n’abategetsi bakomeye bihisha inyuma y’izi nyeshyamba ko bagomba guhanwa by’intangarugero.
Uwineza Adeline
(Effexor)
Hahahahha ngo ntabwo bifuza kubona ingabo zabo zivanze n’inyeshyamba? ahubwo se kuva zabaho iryari zitivanga n’inyeshyaba ? Ubuho zihuje n’imitwe y’inyeshyamba yose ikorera muri congo ukuyemo M23 isanzwe yirukana inyeshyamba zica abaturage muri DRc
Abakongomani benshi bakeneye kuvurwa mu mutwe ngo ntabwo bifuza ko FARDC ivanga n’inyeshyamba ahubwo se ntibivanze n’ubu FDLR,maimai nyatura,layira mutomboki,FFP,Rudi urunana n’indi myinshi ntazi FARDC nayo ahubwo yahindutse inyeshyamba bari bakwiye kuyisezerera dore ko banashaje ubundi m23 ikba ariyo ihinduka force armée ya DRC bagashyiramo n’urundi rubyiruko gusa bakabanza bakarwigisha gukunda igihugu n’abanyekongo bose nta kurobabanura ibi bikozwe nibwo DRC yagira umutekano.