Uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ONU yirenze ararahira, avuga ko igihugu cye kidashobora kuganira n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 avuga ko kuri iy’isi nta gihugu na Kimwe cyigeze kiganira n’umutwe w’iterabwoba, kandi ko n’ababashishikariza kuganira nawo hari ibyo batakoze, bisa n’ibyo.
Ibi Ambasaderi Georges Nzongola-Ntalaja yabivugiye mu nama nkuru y’umuryango w’abibumbye ONU,ubwo bari mu nama yiga ku mutekano wo mu karere k’ibiyaga bigari, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ijambo rye uyu mu nyapolitiki yongeye kwerura ashinja u Rwanda ko ari rwo nyirabayazana w’intambara iri mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Icyakora uhagarariye u Rwanda, Ambasaderi Claver Gatete nawe ntiyariye iminwa, yagejeje kubari bateraniye aho bose ko Leta ya Congo ari yo nzitizi y’umugambi w’amahoro mu burasirazuba bw’igihugu cyabo kuko yanze kuganira n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, kandi igakomeza gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR, mu gihe hari ibyari byashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byo mu karere kugira ngo amahoro yongere ahinde.
Ambasaderi Gatete yabwiye abari muri iyo nama ko kubona umutwe w’inyeshyamba wa M23 waremeye kuva mu turere wari warigaruriye, ubu tukaba turi mu maboko y’ingabo z’akarere k’Afrika y’Iburasirazuba, ari icyerekana ko M23 yiteguriye gushira mu bikorwa ibyumvikanyweho n’abakuru b’ibihugu byo mu karere, ubwo bari i Luanda ndetse na Nairobi, agasaba ko no ku ruhande rwa Leta ya Congo byakabaye ariko bigenda nyamara ukaba ubona ntacyo bibabwiye.
Ibi bibaye mu gihe uyu mutwe w’inyeshyamba ukomeje gusubira inyuma buhoro buhoro kuko uduce twinshi, izi nyeshyamba zabarizwaga mo ubu dusigaye tubarizwamo ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.