Joâo Lourenço Perezida w’angola akaba n’umuyobozi w’ICGLR yahuje aba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda no muri DRC kugira ngo bafatire hamwe imyanzuro ku biganiro byabereye I Luanda, bemeza ko bagomba kurangiza ibibazo mu buryo bwihuse.
Christophe Lutundula Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC ari kumwe na Dr Vicent Biruta barebeye hamwe na Perezida Joâo Lourenço ibibazo biri muri aka karere banemeza ko ibiganiro bagiranye ubwo bari I Luanda bagomba kubishyira mu bikorwa.
Si ubwambere ibi bihugu byombi bigiranye amasezerano kubyerekeranye n’umutekano, nyamara ntibajya bayahuriraho kuko imyanzuro yabyo itajya ibyara umusaruro.
Ibi biganiro kandi byateganyaga ko hagomba kuba inama zihuza ibikorwa byabereye i Luanda n’inzira y’amahoro ya Nairobi.
Perezida Joao Lourenço yari yarashyizweho n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika nk’umuhuza, hagati y’igihugu cy’u Rwanda na DRC kubera Ikibazo cy’umutekano muke uboneka mu burasirazuba bwa DRC.
Uwineza Adeline