Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiyemeje kugirana ubufatanye budasanzwe n’igihugu cy’Uburusiya mu gukumira Balkanizasiyo bavuga ko ishobora gukorwa n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Ibi byabaye ubwo Umuyobozi mukuru wa Roscosmos, Youri Borissov, yakiraga I Moscou Profeseri Eric Misilu Mia Nsokimieno, nk’umuyobozi mukuru ushinzwe imiterere n’imbibi z’igihugu cya Congo.
Iki kigo cy’Uburusiya Roscosmos cyagaragaje ko gifite umuhati wo gukorana na Congo mu kubyaza ubutaka umusaruro, ushingiye ku mutungo kamere.
Iki gihugu kandi cyiyemeje ibi, nyuma yo kugirana amasezerano na Congo yo kubafasha kurwanya icikamo kabiri ry’igihugu cyabo, bavuga ko ariwo mugambi w’umutwe wa M23.
Ikibazo cya Balkanizasiyo ya Congo, cyagarutsweho na Minisitiri w’itumanaho akaba n’ umuvugizi wa Leta ya congo Patrick Muyaya, Ubwo yari mu kiganiro kuwa 03 Mata 2023, yagarutse kubyavugwaga ko ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba zishobora gufasha M23 gukora Balikanizasiyo, we yavuze ko igihugu cyabo kidashobora gucikamo n’ubwo bamwe babyifuza. icyo gihe yatungaga urutoki igihugu cy’u Rwanda n’abanyecongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo yakunze gushinja umutwe w’inyeshyamba wa M23 hamwe n’abo bavuga ko bawushyigikiye, gushaka gucamo kabiri igihugu cyabo, bityo igice cy’iburasirazuba kikomekwa ku Rwanda.
Abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakunze gukoresha imvugo ya Balkanizasiyo mu rwego rwo kwangisha abanye-Congo igihugu cy’u Rwanda, bagishinja ko gishaka kwiyomekaho ibice by’iburasirazuba bw’igihugu cyabo.
Aba bayobozi kandi bakomeza bavuga ko igihugu cy’u Rwanda cyaba cyifashisha abavuga ururimi rw’ikinyarwanda batuye muri congo bityo bakaboneraho kuvuga ko Umutwe w’inyeshyamba wa M23 waba ufashwa n’u Rwanda mu ntambara imazemo iminsi.
Ibi ni bimwe mu byakunze kugaragara no mu mashuri abanza, ubwo hagaragaraga video yerekana abanyeshuri bari gutozwa kwanga igihugu cy’u Rwanda na Uganda bavuga ko aribyo bibateza intambara
Uburusiya kandi iki sicyo gikorwa cyambere bwaba bugiye gufatanyamo na Congo kuko ubwo intambara yari irimbanije hagati ya M23 n’iki gihugu. Uburusiya bwahaye indege z’intambara Congo ndetse n’abasirikare bo mu itsinda rizwi nka Wagner Groupe.
Congo ikomeje gushakisha amaboko hirya no hino mu rwego rwo kwanga kugirana imishyikirano n’umutwe wa M23 bashinja ko ushaka kwigarurira ibice bimwe by’igihugu cyabo.
Uwineza Adeline