Umunyapolitiki Vital Kamerhe uherutse kurusimbuka nyuma y’igitero yagabweho iwe mu rugo, ndetse iki gitero kikaza gukomereza no mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatorewe kuyobora Inteko Ishinga amategeko.
Vital Kamerhe ejo ku wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024 nibwo yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko yari n’umukandida kuri uyu mwanya yigeze kugira mu myaka 15 ishize, nyuma y’iminsi ibiri gusa habaye iki gitero cyari kigambiriye kumwivugana,Ni umwanya yatorewe ku bwiganze bwo hejuru, ndetse akaba yahundagajweho amajwi menshi n’abagize Inteko benshi mu bagize Ihuriro riri ku butegetsi muri Congo Kinshasa.
Vital Kamerhe ubwo yari amaze gutorerwa uyu mwanya kuri uyu wa Gatatu, yagaragaje ibyishimo byo kuba yagiriwe icyizere n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, by’umwihariko agaruka ku biherutse kumubaho by’iki gitero cyari kigambiriye kumuhitana.
Ati “Muri uyu mwanya mbari imbere, reka nkoresheje uyu mwanya mbabwira ko Imana ishobora byose, kuba yaremeye ko uyu munsi ugera ngo tugere ku gikorwa nk’iki cyo gukorera Igihugu.”
Ni nyuma y’igitero cyabaye mu gitondo cya kare ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, byavuzwe ko cyari kigamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi cyari kiyobowe n’umwe mubanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa Christian Malanga binavugwa ko byaje kurangira ahasize ubuzima.
Etienne Andrito, Perezida w’Ishyaka rya de Vital Kamerhe, yavuze ko yishimiye itorwa ry’uyu munyapolitiki, amwifuriza ko Inteko Ishinga Amateteko ye izagira uruhare rukomeye mu gushyira imbere impinduka mu gushaka umuti w’ibibazo byugarije Abanyekongo.
Yagize ati “Igihugu cyacu cyugarijwe n’ibibazo. Ubuyobozi bw’Inteko bugomba kuzakora ibishoboka byose kugira ngo bworoshye akazi kabwo, kandi bugakora icukumbura ry’Inteko. Ni Inteko y’Igihugu igomba gufasha Guverinoma gukora no gushyira mu bikorwa gahunda zigamije ineza ya rubanda.”
Vital Kamerhe, ni umwe mu banyapolitiki bafite uburambe mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko uyu mwanya wo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko n’ubundi atari mushya kuri we, aho yigeze kuwubaho hagati ya 2006 na 2009.