Umukobwa w’imyaka 17 yatwaye inda ayitewe na Pasiteri nyuma y’amezi 3 bari mu mwiherero kurusengero ngo amukize indwara. Ni ibintu byabereye muri komini ya Dibumba I, i Tshikapa mu murwa mukuru wa Kasai.
Nk’uko umuryango w’uyu mwana ubitangaza ngo uyu mwana w’umukobwa bamujyanye kuri uyu mu Pasiteri uvuga ko avura akorewe mo n’umwuka w’ Imana, hanyuma amarayo amezi atatu, hanyuma avuye yo bakabona afite ubwoba ndetse atangira kugenda ahunga abandi,hanyuma baza kuvumbura ko atwite.
Uyu mu Pasiteri uniyita umuvuzi Gakondo ngo si uyu mwana wenyine yaba yarasanbanije ngo kuko hari n’abandi nk’uko uyu mwana abitangaza.
Nyuma y’amezi atatu rero nyuma yo kurwarira k’urusengero, aho uyu mu Pasiteri ahinduye nk’ibitaro nyina w’umukobwa yasanze atwite, hanyuma atangira kumwitaho nk’umubyeyi utwite, no gukurikirana uwo mu Pasiteri
Uwineza Adeline