Mu gihe amatora yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ateganijwe kuba k’umunsi w’ejo kuwa 20 Ukuboza 2023, haracyari impungenge ko ashobora kutaba kubera ko CENI yagowe no kugeza ibikoresho mu ntara zose.
Ibi byatumye Umuvugizi wa CENI Patricia Nseya asubiza abafite izo mpungenge z’uko amatora atazaba maze yemeza ko amatora azaba uko byagenda kose.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi wa CENI Patricia Nseya yagize ati”Bagabo, bagore banyamakuru, mugende mubwire abakiri kujijinganya mu mitima ko amatora azaba kuri uyu wa gatatu itariki 20 Ukuboza 2023.”
Yongeyeho ati: “mbisubiyemo hano kandi , kuri uyu wa gatatu tuzagira amatora ane mu ntara 26; amatora y’umukuru w’igihugu, ay’abadepite ku rwego rw’igihugu n’urw’intara hamwe n’amatora y’abajyanama b’amakomine.”
Yakomeje avuga ko ngo nubwo Komisiyo iyashinzwe,yagowe n’ibibazo byinshi by’ubukungu,cyane cyane kubura indege zo kugeza ibikoresho by’amatora mu ntara zose z’icyo gihugu ko ariko amatora azaba.
Madame Nseya yakomeje avuga ko k’umunsi w’ejo ibikoresho byose bizaba biri ahazabera amatora hose. Yavuze kandi ko n’i Kisangani hibwe impapuro z’amatora zigera ku 8.000 n’ibindi boherejeyo ibindi.
Igikorwa cyo gukwirakwiza ibikoresho mu gihugu cyafashijwe n’ingabo za ONU muri Congo, MONUSCO. CENI yahawe kandi ubufasha na Misiri (Egypt) yayoherereje indege za Antonov zo gutwara ibikoresho.
Habayeho kandi n’ikibazo cy’amakarita y’itora yapfuye kubera ko yasohowe n’imashini nabi.
Abo byabayeho CENI ivuga ko ari ibihumbi 50.000 kandi bamaze kubona ayandi. Ariko n’utarayibonye cyangwa igatakara, Komisiyo ishinzwe amatora yavuze ko izamureka agatora.
Umukuru wayo, Denis Kadima, yavuze ko “amategeko avuga ko umuntu yemererwa gutora iyo izina rye riri ku rutonde rw’abiyandikishije gutora.”
Avuga ko kandi hazaba hariho uburyo bwo guhinyuza uwo ari we n’ubwo ataba afite iyo karita.
Igihugu cya Congo ni kinini cyane kiruta ubunini Tanzania, Kenya, Uganda, U Rwanda n’Uburundi byose ubiteranyije. Ifite abaturage miliyoni 100, muri abo abiyandikishije gutora bagera hafi kuri miliyoni 44.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com