Minisitiri w’itumanaho muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yongeye kwerura atangaza ko u Rwanda arirwo ruri kurwana n’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru.
Ibi yabitangaje ubwo yari kuri mikoro z’ikinyamakuru cyandikirwa muri Congo kitwa 243 Brain.com, aho yeruye akavuga ko u Rwanda rwihishwa inyuma y’inyeshyamba za M23, kugira ngo barwanye ingabo za Congo bwihishwa.
Uyu mugabo kandi yagarutse ku itangazo riherutse gushyirwa hanze na Leta y’u Rwanda, ubwo rwashinjaga iki gihugu kudashaka uko bakemura ikibazo bafite mu mahoro, ahita yemeza ko inyeshyamba za M23 ziri gufashwa n’iki gihugu, gutera imbere kugira ngo bafate n’umujyi wa Rutshuru.
Iyi mirwano ikomeje kuvugisha amagambure abanye Congo yongeye kubura kuwa 20 Ukwakira nyuma y’igihe bari bamaze bari mugahenge.
Uyu mugabo uhora ashinja u Rwanda kuba inyuma y’izi nyeshyamba , akomeza rero avuga ko iri tangazo ry’u Rwanda ari ikimenyetso kigaragaza neza ko bafasha izi nyeshyamba. Ngo kuko hari abantu benshi bapfuye abandi barahunga kubera intambara y’izi nyeshyamba.
Uyu mugabo kandi we aranenga imvugo yakoreshejwe n’u Rwanda ko izi nyeshyamba ziharanira kurinda abaturage, nk’uko nabo babyivugira. Yenderaho kuvuga ko ntagushidikanya izi nyeshyamba zishyigikiwe n’u Rwanda
Uwineza Adeline
Ariko njye RDC yaranshobeye. Ese nubwo u Rwanda rwaba rufasha M23, byo byabuza FARDC kurwana cga nibyo byatuma ikinirwaho kuriya na M23? Ese indi mitwe idashyigikiwe n’u Rwanda yo FARDC yarayishoboye? Niba hari ikintu RDC itinya ku isi, n’u Rwanda! Maze kubyemera u Rwanda n’igihangange! N’izina u Rwanda riratinywa kweli bitigeze bibaho mu buzima bw’iki gihugu. RPF ihabwe icyubahiro. Bari baraturembeje batwita agahugu gato gakennye ukagirango hari uwo bari bacumbikiye cga batunze!
Aho nanjye sinjya mpumva ukuntu bavuga bati ni uRwanda niba se arirwo??♂️ FRDC iti turi igisirikare cya munani muri Africa sawa ngaho nibigaragaze bari tugiye gutera uRwanda igisirikare kinanirwa inyeshyamba cyashobora ingabo zikindi gihugu?M23 nikomeze itere imbere irengero abarengana
URwanda ruratinyitse kabisa kuvuga ko ari urwanda niyo motif yimvika yo agatsindwa kurugamba kwa FRDC na FDLR…..?
Reka bakupe uwo muriro w’amashanyarazi maze ndebe ko batareba mu kirere: Gucanira ikibuga cy’indege cya Goma? Gusharija ibyombo bavugiraho? imashini zitanga essance? Phone zirashiramo umuriro? amatara mu ijoro? pompe zizamura amazi? Amahoteri mu mwijima! Ama bank? Abakozi mu kazi computer! Bazikwirarira gusa!!!!!!!!!!!!!
Bavuge ko bagiye guhana abishe Ambassador wa Italy n’abakozi ba UN. Birahita bibaha amanota menshi iiiiiiiiiiiiiiii!. Kandi ko mu minsi iza bagiye guhana EDF-Nalu yazengereje abanyekongo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. Byose birahira byumvikana neza.
Mupenzi sinkuzi ark ndakuzi, uti gute waba utanzi kdi uti ndakuzi ? ubwose sikibazo? gusa nkunda comments zawe ikindi nuko nasanze ukunda ibyonanjye nkunda gusa urumucukumbuzi sinzi uburyo nabona number yawe bitanyuze kukarubanda erega ndinumukambwe ibyikoranabuhanga simbimenyereye wowe uko twazajya tuvugana maze ubundi ubindekere
Matsiko we, komera. Uzanyandikire kuri innocent.mupenzi@ymail.com.