Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ejo kuwa Mbere tariki 01 Mata 2021 yagize Judith Sumwa Tuluka Minisitiri w’Intebe mushya w’icyo gihugu.
Uyu mugore wari Minisitiri w’Igenamigambi muri Guverinoma yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe wacyuye igihe, Jean Michel Sama Lukonde. Tuluka niwe mugore wa mbere ubaye Minisitiri w’Intebe wa RDC igize mu mateka yayo kuvaaho iboneye ubwigenge mu mwaka w’ 1960.
Mbere yo kuba Minisitiri Tuluka yabaye impuguke y’igihugu mu mushinga wo gutera inkunga abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo.
Agizwe Minisitiri w’Intebe mu gihe Congo ihanganye n’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira igice kitari gito mu burasirazuba bwa Congo.
Uyu mugore usanzwe ari umurwanashyaka w’ishyaka UDPS rya Tshisekedi yanakoze muri Minisiteri y’imari mbere yo kuba umuhuzabikorwa wungirije w’inama ishinzwe gukurikirana ibikorwa bya Perezida (CPVS).
Tuluka mu ijambo rye yavuze ko arajwe ishinga no gutabara igihugu cye kirimo umwiryane kubera abanzi kandi ko bazabirukana mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Judith Tuluka avuga kandi ko asobanukiwe neza inshingano zimurindiriye kandi zitoroshye.
Perezida Tshisekedi nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya byitezwe ko agomba no gushaka abaminisitiri bazaba bagize Guverinoma nshya.
Mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu ya ruguru hakomeje kubera intambara hagati y’inyeshyamba za M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta, yanahuruje ibihugu mu gufasha iryo huriro ngo bahangane nizo nyeshyamba.
Judith Tuluka amaze guhabwa iyo nshingano yongeyeho ati” Nzi ko inshingano ikomeye ari iyanjye “. Ndasaba Umukuru w’Igihugu kungirira icyizere kuko nzamufasha kugera ku iterambere ry’Igihugu cyacu.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com