Perezida Félix Tshisekedi yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’Ubuswisi aho yitabiriye inama ya 52 y’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu ku isi, aho byitezwe ko mu ijambo rye azageza kubazaba bateraniye muri iyi nama ikibazo cye ko u Rwanda rwamuteye.
Uyu mu Perezida yerekeje I Geneve ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Gashyantare , ari kumwe n’Umufasha we Denise Nyakeru Tshisekedi aho biteganijwe ko azageza ijambo rye kubazaba bateraniye muri iyo nama .
Mu ijambo rye uyu mu Perezida ngo azarega igihugu cy’u Rwanda ko cyamuteye cyihishe inyuma y’inyeshyamba za M23. Izi nyeshyamba zikomeje gukataza mugutera imbere mu ntambara izi nyeshyamba ziri kurwanamo n’ingabo za Leta FARDC hamwe n’izindi nyeshyamba zifatanya na Leta.
Uyu muryango wa Perezida Felix Tshisekedi wakiriwe n’umuryango w’abanye Congo uba mu gihugu cy’Ubusuwisi.
Perezida Tshisekedi Mbere yo guhaguruka yerekeza i Geneve,yari yayoboye inama ya 22 y’abakuru b’ibihugu naza guverinoma ya ECCAS, aho yahaye inkoni mu genzi we wo muri Gaboni Ali Bongo Ondimba wa musimbuye.
Umuhoza Yves