Umukandida mu matora ya Perezida muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu yatangaje ko mu gihugu cyabo hagiye kubamo imvururu zikomeye, agashinja ubuyobozi bwa Komisiyo y’amatora kuba aribwo bwaziteguye.
Martin Fayulu yemeje ibi nyuma y’amatora yabaye kuri uyu wa 20 Ukuboza akimara gutora ndetse anemeza ko aya matora azayegukana n’ubwo CENI yateguye guteza akavuyo muri aya matora.
Ibi Martin Fayulu watoreye i Kinshasa yabigarutse ho avuga ko ibintu byifashe nabi muri DRC kuri uyu munsi w’Amatora bigaragaza nta kabuza nta kabuza bigaragaza ko hagiye kuba imvururu ndetse ko zateguwe na CENI ubwayo, Gusa ku ruhande rwe we aranemeza ko aza kwegukana itsinzi muri aya matora.
Uyu mukandida yagize ati “Hagiye kuba imvururu kandi ni Perezida wa CENI waziteguye ubwe. Ku rwanjye ruhande niteguye gutsinda kuko no kwiyamamaza kwanjye kwagenze neza kandi byatangaga icyizere.”
Uyu mukandida ariko ntiyasobanuye uburyo CENI yateguyemo izo mvururu, uretse ko abasesenguzi bemeza ko imyiteguro idahwitse no kutageza ibikoresho hose ku masite ari kimwe mu byo iyi komisiyo itigeze yitaho ku buryo buhagije.
Kugeza ubu amakuru aturuka ku masite atandukanye aho muri DRC aravuga ko bamwe mu baturage bageze aho bagombaga gutorera bakibura kuri lisite z’Itora. Ibi byanatumye hari aho site y’itora yatwitswe n’abaturage nyuma yo kugira umujinya bakeka ko abatari kuri izo lisite ari abahuriye ku mukandida CENI idashaka.
Hari kandi amashusho yakwirakwiriye kuri X agaragaza bimwe mu bikoresho byiganjemo impapuro z’Itora ngo “Byafatiwe mu rugo rw’umwe mu barwanashyaka ba UDPS rya Perezida Tshisekedi wari uri ku butegetsi.”
Ku ruhande rwa guverinoma bo ariko bari kwemeza ko aya matora ari gukorwa mu mahoro n’umutekano. Patrick Muyaya uvugira iyi Guverinoma yanditse ngo “Mu mahoro n’umutekano reka dukore inshingano zacu nk’abaturage, ijwi rya buri wese muri twe rishobora gutanga impinduka. Ni mwe twishingikirijeho kugira ngo tugere ku nsinzi. ”
Ibi biriyongeraho ko guhera mu mugoroba wo ku wa 19 Ukuboza 2023 Leta ya DRC yafunze inzira zose yaba iz’amazi, ubutaka n’ikirere ziyihuza n’ibindi bihugu mu rwego rwo kurushaho kunoza imigendekere myiza y’aya matora.
Muri aya matora yo gushaka umuyobozi wa DRC mu myaka itanu iri imbere, abakandida barimo Moise Katumbi, Felix Antoine Tshisekedi na Martin Fayulu nibo bahanganye cyane mu kugira umubare munini w’ababashyigikiye
Icyakora amahirwe menshi rahabwa Moἵse Katumbi na Tshisekedi, mu gihe hari n’abatari kuvugwa nk’uko bigaragara.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com