Nyuma y’imyaka irenga 20 igice cyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimaze kiri mu mutekano muke, ndetse mu rwego rwo kugishakira umuti , Umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi yari yafashe icyemezo cyo gutangaza ko igihugu kigiye mu bihe bidasanzwe mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, icyakora kugeza ubu n’umukuru w’igihugu yemeje ko icyo gihe kidasanzwe ntacyo cyagezeho.
Ibi byatangajwe ubwo umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi yashyiraga umukono ku itegeko rishya rihindura kandi ryuzuza Iteka No 21/016 ryo ku ya 3 Gicurasi 2021 ku ngamba zo gushyira mu bikorwa ibihe bidasanzwe ibyo bakunze kwita Etat de siege, bigashyirwaho muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru. Ibi kandi bibaye nyuma yo kwemeza umushinga wavuzwe mu nama ya 43 y’Inama y’Abaminisitiri.
Nyuma yo kubona ko ibi bihe ntacyo biri kugera ho,ubutegetsi bwafashe iyambere buhuriza hamwe imbaraga n’ingabo za Uganda kugira ngo barwanye umutwe w’inyeshyamba wa ADF .
Uyu mutwe uri muyateje ikibazo muri kariya karere ndetse ukaba ukomoka mu gihugu cy’Uganda wakomeje guteza umutekano muke mu baturage ,dore ko benshi bagiye bicwa n’abarwanyi bawo abandi bakamburwa ibyabo.
Uyu mutwe kandi washinjwe kenshi ko ariwo wagabye ibitero mu murwa mukuru wa Uganda inshuro zirenze imwe ,kugeza ubu ukaba ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba.
Ibi byose rero biragaragaza ko ibi bihe bidasanzwe ntacyo byagezeho kuko icyari cyatumye ibyo bihe bijyaho kwari ukugarura amahoro muri turiya turere ,nyamara byarabananiye.
UMUHOZA Yves