Nyuma y’ibiganiro byabereye Nairobi hagati ya Perezida Felix Tshisekedi n‘abari bahagarariye imwe mu mitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bwa Congo, Perezida Felix Tshisekedi yayisabye gushira intwaro hasi ntayandi mananiza, ariko hari imwe mu mitwe y’inyeshyamba byumwihariko itaritabiriye ibyo biganiro yatangiye kunenga uko ibyo biganiro byakozwe.
Kuri uyu wa 24 Gicurasi, umutwe w’inyeshyamba zizwi nka” Biloze bishambuke CPLC/FABB ukorera muri kivu y’amajyepfo utangaza ko ushingiye ku biganiro biheruka kubera I Nairobi muri Kenya wifuza gutanga umusanzu wayo mu kugarura amahoro n’umutekano mu misozi miremeire ya Fizi, Uvira na Mwenga/Itombwe ho mu Ntara ya Kivu y’Amayepfo aho uyu mutwe usanzwe ukorera, ariko ko nta musaruro byazatanga mu gihe hari indi mitwe yitwaje intwaro itarabonetse ndetse itaragize uruhare muri ibyo biganiro.
Uyu mutwe Uvuga ko kuva ibyo biganiro byarangira wagabweho ibitero bigera kuri bine n’indi mitwe y’abanyamulenge yari mw’ibyo biganiro nka Gumino na Twirwaneho , bituma uvuga ko bigaragara ko ibyo biganiro byari bigamije kwibasira indi mitwe itaritabiriye ibyo biganiro byahuje Perezida Tshisekedi ngo akaba ariyo mpamvu iyo mitwe yabagabyeho ibitero.
Ukomeza uvuga ko ibi bibaye ariko mu bihe byahise, uyu mutwe wakunze gufatanya n’imitwe nka Gumino na Twirwaneho kurwanya imitwe y’inyeshyamba y’abanyamahanga bagamije kuyirandura ariko ubu ikaba iri kuyigabaho ibitero.
Ukanzura uvuga ko impamvu uri kugabwaho ibitero n’iyo mitwe ari uko utitabiriye ibyo biganiro. Iyo ngo ikaba ariyo mpamvu ituma Abarwanyi bawo batarambika intwaro hasi.
Claude HATEGEKIMANA