Abayobozi gakondo ba Jomba, Bweza na Busanza muri Teretwari ya Rutshuru ,iherereye muri Kivu y’amajyaruguru, bahangayikishijwe n’uburyo Leta ya Congo ifata abaturage bimuwe n’intambara bo muri Teritwari ya Rutshuru.
Aba bayobozi Gakondo bakomeje kunenga imyifatire ya Leta mu kwita kubaturage bimuwe n’intambara ihuje ingabo za FARDC n’inyeshyamba za M23, aho aba baturage babayeho nabi mubuzima budafite ubitaho,nta biryo nta miti kubarwaye mbese bagaragaza ko bimeze nabi rwose.
Bakomeje bavuga ko kubiceceka bigoye kuko uwakabarengeye ariwe wabatereranye kuburyo buri wese abona ko Leta yabakuyeho amaboko. Aha bemeza ko abayobozi b’intara ya Kivu y’amajyarugu bamenyeshejwe iki kibazo nyamara batereye agate mu ryinyo.
Jackson Katchuki ukuriye aba bayobozi gakondo , we yemeza ko ibi bimaze kurenga urugero kuko ngo biyumvikana, uburyo ubuyobozi butererana abaturage kuri uru rwego.
Icyakora ubu butegetsi bukavuga ko bwizera ko Leta hari icyo igomba gukora , kuko twoherereje ubutumwa Guverinoma, tuyimenyesha ko abaturage bacu bakomeje ku babara k’uburyo bukomeye. Twasabye ko twabona imfashanyo, yaba ituruka ku miryango itegamiye kuri Leta ndetse na Guverinoma.
Nk’uko byatangajwe na Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Burigadiye Jenerali Sylvain Ekenge, yemeza ko ikibazo cy’abimuwe n’iyi ntambara n’ibindi bibazo bifitanye isano n’abagizwe ho ingaruka z’intambara bari kubitekereza ho ngo barebe uko babikora.
Umuhoza Yves