Sosiyete sivile yo muri Kivu y’amajyarugiuru yashinje ibihugu bituranye na Congo hamwe n’imiryango mpuza mahanga gutegura Balkanisation muri iki gihugu.
Abagize Sosiete Sivile bavuga ko ibihugu bituranye nabo biri gukoresha ubutaka bwa Congo mugihe bari gutegura umugambi wa Balkanisation kugihugu cyabo.
Edgard Mateso yatangaje ko bamaganye uruhare rw’ibihugu bituranye na Congo mu itegurwa ry’icibwamo kabiri kw’igihugu cyabo (Balkanisation) uyu mugabo ashinja ibi bihugu gushaka komeka igihugu cyabo kubihugu byabo.
Ibi nibyo aba nye congo baheraho bashinja abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse bagatangira no kubagirira nabi dore ko benshi bakunze kwicwa na bene wabo.
Ibi bishinjwa cyane abo mubwoko bw’Abatutsi, ariko ni ingengabitekerezo yakwirakwijwe n’inyeshyamba za FDLR. izi nyeshyamba zabwiye abo mu bwoko bw’Abahutu ko Abatutsi bagomba kubarwanya kuko ntayindi gahunda bafite itari ukubatwarira igihugu bakacyomeka ku Rwanda
Umuhoza Yves