Umuvugizi wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo Patrick Muyaya yirengagije ibibazo byose bibarizwa mu gihugu cye atangaza ko mu guharanira no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, igihugu cye kiza ku isonga mu byabigezeho.
Ibi umuvugizi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na Radiyo BBC akabazwa impamvu igihugu cye kitigeze gica amagambo y’urwango akomeje gukwirakwizwa n’abaturage b’abanye congo ndetse barimo n’abayobozi, nawe arirenga ararahira avuga ko amagambo y’u Rwango adahari ariko avuga ko rimwe na rimwe abaturage bayagira bitewe n’uko baba bagize umujinya.
Uyu mugabo yongeyeho ati “twebwe igihugu cyacu cyubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, kurusha ibindi biri muri aka karere ninayo mpamvu buri wese avuga ko ibyo ashaka birimo n’imyigaragambyo, bakora bashaka gutangaza akabari k’umutima.”
Uyu muvugizi yavuze ibi yirengagije amarira y’abafite ababo bari kwicwa urubozo muri gereza ya DMIAP iherereye Kitambo mu murwa mukuru Kinshasa. Iyi gereza ikunze gufungirwamo abakekwaho ibya Politiki cyangwa se iby’umutekano urebana n’igihugu. Ni gereza bivugwa ko 80% by’abayifungiyemo bose bahasiga ubuzima mu gihe 20% basigaye abenshi bavamo ari ibimuga kubera iyica rubozo bakorerwa.
Iyi gereza ifungiyemo imbaga itabarika y’abakekwaho gukorana na M23 mu gihe hari abayibazwa batanayizi ahubwo kuko ngo ari Abatutsi gusa ibyo bikaba urufunguzo rwo kwitwa icyitso gikorana nabo.
Abahanga kandi mu bya Politiki n’uburenganzira bwa Muntu batangaza ko ibi yavuze asa n’aho yavugaga ibyo atazi kuko hashize igihe kirekire abanyururu bo mu magereza atandukanye arimo Ndolo cyangwa se Makara barira ko bagiye kwicwa n’inzara ikabije bicishwa, ikaza yiyongera kw’iyica rubozo bakorerwa umunsi k’uwundi.
Bamwe mubabashije gusohoka muri Gereza ya Ndolo baganiriye na Rwandatribune.com bemeza ko uburyo abantu baba bafungiye mo hariya bafatwa utabona uko ubivuga kuko bafatwa nk’ibisimba bitagira agaciro.
Yavuze ko kandi usibye muri iyi gereza n’izindi zirimo Makara usibye no kwicishwa inzara, uburyo baba bicwa urubozo bihagije kugira ngo wemeze ko ntaburenganzira bw’ikiremwa muntu bubarizwa muri iki gihugu.
Abajijwe umubare w’ababa barahagaritswe muri abo bacye bakwirakwizaga amagambo y’urwango, Patrick Muyaya yasubije ko igihugu cyabo ari kinini bityo ko atamenya umubare w’abafunzwe kubera icyo kintu. Gusa yongeye ho ko abenshi babikoze kubera ko umutwe wa M23 wari uri kurwana kandi ukaba ugizwe n’abo mu bwoko bw’Abatutsi ari nabo batotejwe.
Iki gihugu kuva intambara y’inyeshyamba za M23 zatangira kurwana na FARDC abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi batotejwe bikozwe n’abaturage ndetse n’abayobozi bo muri iki gihugu. Aha twavuga ubwo umupolisi uhagarariye abandi muri Kivu y’amajyaruguru yahamagariye abaturage gufata imihoro n’ibibando bakica abavuga ururimi rw’ikinyarwanda by’umwihariko abo mubwoko bw’Abatutsi.
Abahanga rero bakemeza ko uyu mugabo mbere y’uko asubiza iki kibazo yapfutse ijisho rimwe, akarebesha irindi.
RWANDATRIBUNE.COM