Imiryango mpuzamahanga itandukanye yasabye Guverinoma ya Congo kugerageza kuganira no kumvikana na Leta ya Uganda hamwe n’iy’u Rwanda. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Christophe Lutundula kuri uyu wa 02Ugushyingo 2022 mu kiganiro yagiranye na France 24
Uyu muyobozi yatangaje ko iyi miryango yabasabye kuganira n’ibihugu bituranye na DRC, aribyo u Rwanda na Uganda kugira ngo bafashe iki gihugu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC.
Yongeye ho Ati: “Inzego mpuzamahanga zose zarebye iki kibazo zisaba DRC gushyikirana na Uganda n’u Rwanda. Ibi bihugu nyamara DRC yakunze kubishinja gufasha inyeshyamba za M23, mu gihe ibi bihugu byo bibihakana.
N’ubwo Congo yakomeje gushinja Uganda n’u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23, gusa byaje kurangira ubu u Rwanda arirwo ruri gushinjwa rwonyine.
Uwineza Adeline
Arabeshya ntawamusabye gushyikirana n’u Rwanda. Niba ari nabyo nategereze mukwezikwa mbere 2023. Ntawe utwendera aho atuboneye.