Kuwa mbere w’iki Cyumweru turimo, nibwo Minisitiri w’ ubutabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yafashe icyemezo cyo gukurikirana no kuburanisha ku mugaragaro Corneille Nangaa washinze umutwe wa Politiki Alliance Fleuve Congo(AFC) n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo n’abasirikare bo mu mutwe wa M23.
Kuri urwo rutonde ubutegetsi bwa Kinshasa bwashize hanze, dusanga Corneille Nangaa ariwe uza ku mwanya wa mbere:
- Corneille Nangaa Yobeluo
- Koloneli Nziramakenga
- Ruzandiza Emmanuel Alias Sultani
- Koloneli Byamungu Bernard
- Major Ngoma Willy
- Safari Bishori Luc
- Samafu Makinou Nicaise
- Nangaa Baseyane
- Nkuba Shebandu Eric alias Malembe
- Nkangya Nyamacho Alias Microbe
- Monkango Nganga Brenda
- Ilunga Kalonzo André
- Tshibimba Kalonji Ange
- Maggie Walifetu Henri
- Biyoyo Josué
- Chalwe Munkutu Adam
- Alumba Lukamba Omokoko
- Tshisola Yannick
- Bisimwa Bertrand
- Lubanda Nazinda Yvette
- Kaj Kayembe Fanny
- Mamba Kabamba Jean Jacques
- Lubala Ntwali Fabrice
- Lawrence Kanyuka
- Delion Kimbulungu
- Paluku Kavunga Magloire.
Nubwo uru rutonde ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze kurushyira hanze, ariko Nangaa nabo bareganwa baherereye mu Burasirazuba bwa RDC kandi bari kurwanya ubu butegetsi kugira ngo babushireho akadomo kanyuma.
Nangaa na bagenzi be ngo bazaburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Gombe i Kinshasa. Ibyaha baregwa birimo ibikorwa by’iterabwoba, ibyaha by’intambara ndetse n’ubugambanyi bwo mu bwoko bwo hejuru.
Ni ibyaha bashinjwa gukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho inyeshyamba za M23 zimaze igihe zesurana n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo. Biteganyijwe ko Nangaa na bagenzi be bagomba kuburanishwa badahari.