Abanyamurenge bakomeje guhigwa buhongo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, urugero ni urwa Major Nsabigaba Bahungu na Colonel Boss, bavanwe Bukavu mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 03/03/2024, bajya gufungirwa i Kinshasa, nk’uko amakuru ava mur’ibyo bice abivuga.
Ahagana mu ntangiriro z’icyumweru dusoje, tariki ya 21/02/2024, n’ibwo habaye guhonyanga ubuzima bw’Abanyamulenge i Bukavu, mu murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni nyuma y’uko inzego zishinzwe umutekano i Bukavu, zahagaritse Abanyamulenge ku bwinshi barafungwa bazira amasura yabo nk’uko byavuzwe muri icyo gihe.
Mu bafashwe harimo abasivile, nka Nkumbuyinka Olivier na Pascal Kanyambari, mu gihe abasirikare bo baje gufatwa ku munsi ukurikira, nka Major Nsabigaba Bahungu, Captain Mutware n’abandi, naho Colonel Boss we yari yahagaritswe n’inzego zishinzwe umutekano.
Amakuru avuga ko nyuma y’uko Major Nsabigaba yari yamaze gufungwa, abo mu muryango we, wa bugufi, bateraniye iwe, kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ba mufungure. Aha rero niho igisirikare cyahise gifata abasivile benshi kirabafunga, barimo Silas Samugabo, Pastor Sebikabu Jackson, Fashi Rugoyera, Ntarambirwa J. de Dieu, Kibuye J. Pierre na Serugo J. Claude.
Nyuma aba, baje kongera kurekurwa ariko Major Nsabigaba akomeza gufungwa, ahagana mu ijoro ryo ku Cyumweru, rishira kuwa Mbere, tariki ya 04/03/2024, n’ibwo Major Nsabigaba na Col. Boss boherejwe gufungirwa i Kinshasa, ahari gereza nk’uru, ku rwego rw’i Gihugu.
Aba barimuwe bajyanwa i Kinshasa batarabwirwa icyaha baregwa, usibye ko baziraga ubwoko bwabo bw’ Abatutsi, nk’uko ikinyamakuru Minembwe dukesha iyi nkuru cyabibwiwe. Colonel Boss na Major Nsabigaba, ni abasirikare ba leta ya Kinshasa, gusa bari abadisipo, kuva umwaka ushize.
Gufungwa kwabo bibaye mu gihe hari amakuru avuga ko abasirikare ba Banyamulenge bari disipo bakomeje koherezwa i Kamina, mu rwego rwo kugira ngo bazoherezwe i Kinshasa, ibi nibivugwa n’abamwe mu bategetsi begereye perezida Félix Tshisekedi, uzwiho kuba inyuma y’ubwicanyi no guhonyanga ubuzima bw’Abanyamulenge, mu Burasirazuba bwa R D Congo.
Hirya nohino muri RDC hafungiwe Abanyamulenge bazira kuba bavuga ururimi rw’ikinyamulenge ngo kubera ko cyenda gusa n’ ikinyarwanda.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com