Minisitiri w’ibikorwa remezo muri Teritwari ya Runchuru muri Kivu y’amajyaruguru Guy Loando yatangarije inama y’aba minisitiri umushinga wo kubaka umugi mushya wa Goma ,ubusanzwe ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo, muri Kivu y’amajyarugu.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri Guy Loando muri raporo y’Inama y’Abaminisitiri, uyu mushinga wagenewe kubakira abaturage ba Goma n’imijyi yose ibakikije kugira ngo bagerageze gukumira ibitero by’iterabwoba,ndetse n’ibiza bya hato nahato, cyane cyane iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, umutingito cyangwa ibisasu bishobora guturika. mu kiyaga cya Kivu.
Muri raporo yavuzwe n’umuvugizi wa guverinoma, Patrick yagize ati: ” Ubutaka bungana na hegitari 947 buherereye munyengero za Nyiragongo bwo bufite umutekano na gahunda y’uyu mushinga wo kwimura ingo zirenga 5.000 ,uzagenda neza.
Uyu muminisitiri Guy Loando yagerageje gusobanurira abari aho uburyo bwose biteguye gutangiza uwo mushinga.kugeza uyu munsi , Ikigo cyigihugu gishinzwe iterambere ryakarere (ANAT) kirashaka gushyiraho inganda rusange zo gukora ibikoresho byubwubatsi,bya ifashishwa.
Yongeyeho ati: ” Ibi bizadufasha kongera, inyungu no kugabanya cyane ikiguzi cy’umushinga ndetse tworoshye iyubakwa ry’ibyiciro bya mbere harimo ibikorwa remezo n’ibikoresho rusange muri uyu mujyi mushya “.
Kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa, umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’akarere yasabye, ku ruhande rumwe, gutanga byihutirwa amafaranga akenewe mu gushyiraho inganda zitunganya ibikoresho, gutegura umujyi mushya no gutangiza imirimo ikorerwa ahakorerwa, n’ibindi ku rundi ruhande, byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri gukomeza gahunda yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga na minisiteri ye, ku bufatanye bwa minisiteri n’ibice byose birebwa n’iyi gahunda.
Nyuma yo kujya impaka no kungurana ibitekerezo, Inama y’Abaminisitiri yemeje uyu mushinga .
UMUHOZA Yves