Umugore wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yo mu burasirazuba bwa Repubulika yaIharanira Demokarasi ya Congo , yafashe umwanzuro wo gufata intwaro akagana iy’ishyamba ashaka kwihorera ku nyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zamukoreya ibya mfura mbi.
Uyu mugore wahawe izina rya Faida yafashwe ku ngufu n’abantu bitwaje intwaro nyuma yo kurokoko akomeza guhangana n’ingaruka byamugizeho ku mubiri no mu mutwe.
Faida avuga ako abo bantu bitwaje intwaro banishe nyina na basaza be ndetse ko muri rusange bishe abagabo umunani, abagore bane n’abana babiri nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Deutch Well.
Mu bo atunga urutoki bakoze aya mahano ni umutwe w’inyeshyamba za FDLR zimaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo akanavuga ko bafite intego yo kwica, gusahura no gufata ku ngufu kuko batumye apfakara nyuma yo kumwicira umugabo.
Nyuma yo gupfakara, Faida yasigaye yirwanaho mu kurera abana babiri yari asigaranye nyuma mu gace k’iwabo haza umugabo wahoze ari umwarimu ufite umutwe w’inyeshyamba utavuzwe izina ufite intego zo kurwanya FDLR ashaka abo ashyira muri uwo mutwe we, Faida afata iya mbere yo kumwiyungaho kugira ngo azabone uko yihorera kuri FDLR.
Faida wabihiwe n’ubuzima avuga ko kujya muri uyu mutwe bitatumye agira umuhate wo kuzihorera ko ahubwo byamuhaye uburyo bwo kurinda abana be.
Muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye y’umwaka ushize yagaragazaga ko abantu nibura 2,000 bishwe n’inyeshyamba zo mu burasirazbua bwa RD Congo.