Muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo hari umukambwe bikekwa ko yaba ariwe ukuze kurusha abandi muri iki gihugu . uyu mukambwe witwa Aubabe Giridubho Moroo wavukiye muri Teritwari ya ARU umudugudu wa Nderi muri DRC yavutse mu mwaka w 1877, ubu akaba yujuje imyaka 146.
Uyu mukambwe bigaragara ko agikomeye benshi badatinya no kuvuga ko yaba ariwe muntu ukuze muri Afurika, hari n’abemeza ko binashoboka ko ariwe muntu ukuze kurusha abandi ku isi.
Umuhanzi we yararirimbye ngo kuramba ni ukuramuka, nyamara bamwe bo mu bihugu by’Afurika bakunze kuvuga ko icyizere cyo kubaho ngo cyaba cyaragabanutse dore ko hari n’abadatinya kuvuga ko hamwe na hamwe ngo iki cyizere cyaba kigeze no muri za mirongo itanu.
Uyu mukambwe wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo we akaba amaze kureba amazuba 146 yose ndetse biranashoboka ko azarenzaho irindi.
Umuhoza Yves