Umuyobozi wa Radio na Televisiyo by’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, RTNC, yahagaritse umunyamakuru Mbuyi Kabasele Jessy amuziza ko yakiriye umuhanzi Koffi Olomide muri Sitidio hanyuma ntabashe ku muvuguruza ku bisubizo yatanze kukibazo yarabajijwe kijyane n’intambara zikomejekubera mu brasirazuba bwa Congo.
Mu itangazo Umuyobozi mukuru wa Radio na Televisiyo by’igihugu, Elenge Nyembo Sylvie yashyize ahagaragara ku munsi w’ejo, avuga ko ku itariki ya 06/07/2024, umunyamakuru Kabasele Mbuyi Jessy usanzwe ayobora ikiganiro ‘Le panier the morning show’ yakiriye umuhanzi w’ icyamamare muri Congo no muri Afurika yose Koffi Olomide kuri Televisiyo y’igihugu aho yaje gutangaza ko igisirikare cya leta ya Kinshasa gikomeje gukubitwa inshuro.
Muri iki kiganiro, uyu muhanzi ufatwa nk’igihangange gikomeye cyane mu muzika, yakivugiyemo iby’intambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, avuga ko abona amakamyo y’umutwe wa M23 yidegembya abayatwara ntacyo bikanga.
Koffi yagize ati: “Nta ntambara ihari. Turi gukubitwa. Turi gukubitwa inshyi. Bari kudukorera ibyo bashaka. Niboneye amakamyo yidegembya, nta muntu uyahagarika. Nabonye abasirikare bacu bajyanwa ku rugamba na moto. Ndarira. Nta ntambara ihari turi gufatwa nk’abana. Mu ntambara, iyo urashye nanjye ndarasa.”
Ku wa Gatatu, tariki ya 10/07/2024, inama nkuru ishinzwe y’ itangazamakuru n’itumanaho muri RDC yatumijeho Kabasele na Olomide kugira ngo batange ibisobanuro kuri kiriya kiganiro.
Umuyobozi mukuru wa RTNC yandikiye Kabasele, amumenyesha ko yamuhagaritse by’agateganyo kuri televisiyo y’igihugu, anahagarika ikiganiro cye byagateganyo mu rwego rwo gukumira ingaruka mbi zakurikiraho.
Uyu muyobozi mukuru akaba Amushinja kureka Koffi Olomide kuvuga ashize amanga ku ntambara bo bavuga ko ari iy’ubushotoranyi igihugu cya RDC cyakorewe. Akavuga ko nta ruhare umunyamakuru yigeze ashyiramo kugira ngo amuhagarike cyangwa anyomoze ibyo yari amaze kuvuga.
Uyu muyobozi mukuru wa Radio na Televisiyo by’igihugu, agasobanura ko kiriya kiganiro cyatesheje agaciro igihugu n’igisirikare cyabo.
Yanditase agira Ati: “Rwose mfashe icyemezo cyo kuguhagarika mu mirimo yawe guhera uyu munsi kandi ikiganiro le pannier the morning show kirahagaritswe kugeza ubwo hazatangirwa andimabwiriza mashya.” ndetse inzego zibishinzwe zikaba zigmba gutangira gukora iperereza.
Amateka avuga ko Koffi Olomide ari umugabo utanigwa n’ijambo ahanini iyo bigeze ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Rwandatribune.com